Nyuma y’imyaka itatu Mashami Vincent amaze atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, itarigeze itanga umusaruro, icyizere yari afitiwe n’abanyarwanda bakunda ndetse bagakurikirana siporo cyose cyarayoyotse ndetse akaba asabirwa kwirukanwa, akazi kagahabwa umutoza ushoboye kugeza ku ntsinzi Amavubi.
Amavubi
yamaze gusezererwa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma
yo gutsindwa imikino ibiri na Uganda Cranes, byatumye igumana inota rimwe gusa
yakuye kuri Kenya mu mikino ine imaze gukinwa mu itsinda E, hakaba hasigaye
imikino ibiri gusa.
Kubera
umusaruro mubi umaze igihe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ itozwa na Mashami
Vincent, abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barasaba ko habaho
impinduka, Mashami agasezererwa hagashakwa umutoza utari umunyarwanda kandi
ufite ibigwi ku buryo yafasha u Rwanda kugaruka mu ruhando rw’amakipe akomeye
mu Karere, ndetse rukaba ikipe ikomeye muri Afurika.
Umusaruro
wa Mashami mu myaka itatu amaze atoza Amavubi ntabwo umwemerera kuguma muri iyi
kipe, dore ko nta kigaragara yigeze ayigezaho nk’uko byari mu masezerano yasinye
ubwo yahabwaga iyo mirimo.
Mashami
bwa mbere yahawe inshingano zo gutoza Amavubi tariki ya 18 Kanama 2018, guhera
icyo gihe kugeza magingo aya niwe ugifite izo nshingano, gusa ibikorwa byo
ntabyo kuko ntakigaragara yakwibukirwaho muri iyo myaka itatu yose ishize.
Uretse
kugeza Amavubi muri ¼ mu irushanwa rya CHAN 2021, nta kindi gikorwa Mashami
Vincent yigeze akorera Amavubi mu myaka itatu yose amaze ayitoza nk’umutoza
mukuru.
Uyu
musaruro mubi watumye benshi bakunda kunenga imitoreze ye, ndetse bemeza ko atari
ku rwego rwo gutoza ikipe y’igihugu nkuru ngo ayigeze ku ntsinzi iba ikenewe n’abanyarwanda.
Nyuma
yo gutsindirwa na Uganda i Kigali mu cyumweru gishize, Mashami yavuze ko
adatewe ubwoba no kubura akazi mu ikipe y’igihugu, anemeza ko nta gahunda yo
gusezera afite kuko yumva ibyo yagombaga gutanga byose ntacyo yasize inyuma, kuko nta n’umukinnyi wagombaga guhamagarwa utarigeze ahamagarwa.
N’ubwo
abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashaka ko Mashami yirukanwa hagashakwa
undi mutoza umurusha uibushozi, ntacyo Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira
w’Amaguru mu Rwanda baratangaza, ku cyemezo bazafatira uyu mutoza ugifite
amasezerano yo gutoza ikipe y’Igihugu.
Hari
abandi bakunzi ba ruhago mu Rwanda bemeza ko n’ubwo Mashami nk’umutoza mukuru w’ikipe
y’igihugu agomba kubazwa umusaruro wayo, intandaro ya byose ari imitegurire iri
hasi y’umupira w’amaguru n’ikipe y’igihugu muri rusange, ndetse basanga
hatagize igikorwa ngo hategurwe mu buryo buboneye abakinnyi b’ejo hazaza, n’ubundi
ikibazo kizakomeza kwigaragaza ndetse n’umusaruro kuzawubona bizagorana cyane.
Amavubi
yatsindiwe na Uganda i Kampala n’i Kigali, bituma akomeza kuba ayanyuma mu
itsinda E ndetse yanabuze amahirwe yo kuzajya mu kindi cyiciro kizavamo amakipe
azajya mu gikombe cy’Isi muri Qatar, n’ubwo hagisigaye imikino ibiri yo mu
itsinda.
Nta kigaragara Mashami Vincent yagejeje ku Mavubi mu myaka itatu amaze ayitoza
TANGA IGITECYEREZO