RFL
Kigali

Amavubi y'abagore ntazitabira imikino yo gushaka tike y'igikombe cya Afurika

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/10/2021 16:07
0


Ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore, ntizitabira imikino yo gushaka tike y'igikombe cya Afurika izabera muri Maroc mu 2022.



Amavubi byari biteganyijwe ko azakina  na Djibouti mu mikino igera kuri ibiri, aho umukino ubanza wagombaga kuba tariki 20 Ukwakira 2021. Mu gihe haburaga iminsi icyenda gusa ngo uyu mukino ube, umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yari atarahamagara abakinnyi bazifashishwa muri uyu mukino.

Bamwe mu bakinnyi bari bitezwe ko bazagaragara muri iyi Kipe, iyo uganiriye nabo bakubwira ko bari bababwiye ko kuri iki cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021 aribwo ikipe izahamagarwa, gusa icyo gihe cyarenga bagacyeka ibindi. Andi makuru avuga ko muri FERWAFA bahisemo kureka iyi Kipe nyuma ya barumuna babo batsinzwe ibitego 8 na Ethiopia mu mikino ibiri yo gushaka tike y'igikombe cy'Isi, kuko babona n'abandi nta musaruro urenze bazatanga.


Umupira w'abagore nawo ukomeje kwibazwaho 

Ubundi CAF ivuga ko iyo igihugu cyandikishije ikipe kwitabira amarushanwa ariko nyuma ikabivamo, itanga amafaranga afatwa nk'amande. Mu mupira w'amaguru mu Rwanda , hakomeje kugaragara ikibazo cy'amakipe yikura mu irushanwa ku mpamvu zitandukanye kuko kuva mu 2018 iyi ibaye ikipe ya kane yagombaga guhagararira u Rwanda, ariko ikaza kubivamo nyuma ya Amavubi u 20, Amavubi u 23 , ikipe y'abagore ya Scandinavia FC ndetse n'Amavubi y'abagore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND