RFL
Kigali

Abakobwa begukanye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2021 11:25
0


Abakobwa umunani batsindiye amakamba mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Aba bakobwa basuye urwibutso muri gahunda yo kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ikindi, aba bakobwa bari bagamije kwari ukumenya uko Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyarwanda akongera gusubirana ijambo, inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ikimakazwa.

Aba bakobwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021 barimo Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021; Honorine Uwase wabaye igisonga cya mbere na Dorinema Queen wabaye Miss Glamour Faces World;

Diane Bayizere wabaye igisonga cya kabiri, Ingabire Grace wabaye igisonga cya Gatatu na Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane. Hari kandi Nadia Umutoniwase wabaye Miss Global Beauty Rwanda Popularity na Rutayisire Umutesi Cynthia wabaye Miss Tourism Global Rwanda.

Nyuma yo gusura urwibutso, Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021 yabwiye INYARWANDA, ko nk’urubyiruko yiyemeje gukoresha imbaraga ze mu kubaka Igihugu “kubera ko umubare munini w’abakoze Jenoside bari urubyiruko.”

Uyu mukobwa yavuze ko yumva neza ko urubyiruko ari rwo rufite mu biganza igihugu cy’ahazaza kandi ko bagomba guharanira kugiteza imbere mu nguni zose.

Yavuze ko yiyemeje kandi guhangana n’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwirikiye imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira.

Ati “Icyo niyemeje ni uguhangana n’abapfobya Jenoside. Icya mbere buriya rero nabo baba bazi ukuri n’uko bakwirengagiza kubera inyungu zabo bwite.”

“Twebwe nk’Abanyarwanda ntabwo tugomba gusiga amateka yacu kuko ni ayacu bwite. Icyo nzakora ni uguhangana n’abahakana Jenoside no guhaguruka nkabarwanya yaba mu nyandiko bandika cyangwa mu mashusho batangaza kandi nkatangira amakuru ku gihe mu bihe mbonye uwaba ahakana Jenoside.”

Miss Stella avuga ko aherutse gufungura shene ya Youtube azifashisha mu kugaragaza amateka y’u Rwanda n’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.


Abakobwa umunani batsindiye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda asuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021 [Uri imbere] yavuze ko nk’urubyiruko yiyemeje gukoresha imbaraga ze mu kubaka Igihugu

 

Aba bakobwa beretswe ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside 

Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi barazunamira 


Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND