Abakobwa umunani batsindiye amakamba mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bakobwa basuye urwibutso muri gahunda yo kurushaho
kumenya no gusobanukirwa amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, no guharanira ko
Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ikindi, aba bakobwa bari bagamije kwari ukumenya uko Ingabo
zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyarwanda akongera gusubirana ijambo,
inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ikimakazwa.
Aba bakobwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,
kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021 barimo Stella Matutina wabaye Miss Tourism World
Rwanda 2021; Honorine Uwase wabaye igisonga cya mbere na Dorinema Queen wabaye
Miss Glamour Faces World;
Diane Bayizere wabaye igisonga cya kabiri, Ingabire Grace wabaye igisonga cya Gatatu na Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n’Igisonga cya kane. Hari kandi Nadia Umutoniwase wabaye Miss Global Beauty Rwanda Popularity na Rutayisire Umutesi Cynthia wabaye Miss Tourism Global Rwanda.
Nyuma yo gusura urwibutso, Stella Matutina wabaye Miss
Tourism World Rwanda 2021 yabwiye INYARWANDA, ko nk’urubyiruko yiyemeje
gukoresha imbaraga ze mu kubaka Igihugu “kubera ko umubare munini w’abakoze
Jenoside bari urubyiruko.”
Uyu mukobwa yavuze ko yumva neza ko urubyiruko ari rwo
rufite mu biganza igihugu cy’ahazaza kandi ko bagomba guharanira kugiteza
imbere mu nguni zose.
Yavuze ko yiyemeje kandi guhangana n’abakomeje
gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwirikiye imbuga nkoranyambaga n’izindi
nzira.
Ati “Icyo niyemeje ni uguhangana n’abapfobya Jenoside.
Icya mbere buriya rero nabo baba bazi ukuri n’uko bakwirengagiza kubera inyungu
zabo bwite.”
“Twebwe nk’Abanyarwanda ntabwo tugomba gusiga amateka
yacu kuko ni ayacu bwite. Icyo nzakora ni uguhangana n’abahakana Jenoside no guhaguruka
nkabarwanya yaba mu nyandiko bandika cyangwa mu mashusho batangaza kandi
nkatangira amakuru ku gihe mu bihe mbonye uwaba ahakana Jenoside.”
Miss Stella avuga ko aherutse gufungura shene ya
Youtube azifashisha mu kugaragaza amateka y’u Rwanda n’ibyiza u Rwanda rumaze
kugeraho.
Abakobwa umunani batsindiye amakamba muri Miss Global
Beauty Rwanda asuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021
[Uri imbere] yavuze ko nk’urubyiruko yiyemeje gukoresha imbaraga ze mu kubaka
Igihugu
Aba bakobwa beretswe ibice bitandukanye by’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside
Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi barazunamira
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali
TANGA IGITECYEREZO