Kigali

MU MAFOTO 50: Ibigo byahize ibindi mu gutanga serivise byashimiwe muri Service Excellence Awards

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:10/10/2021 21:32
0


Ibihembo byitwa Service Excellence Awards byatanzwe mu byiciro 33, hashimirwa ibigo byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi inoze ku babigana, mu mwaka wa 2021.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, muri Lemigo Hotel yo mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gutanga ibihembo bizwi nka Service Excellence Awards’, bitegurwa n’ikigo Kalisimbi Events kimaze igihe gitegura ibi bihembo.

Ibi bihembo bihabwa ibigo bikora imirimo itandukanye, byakirana yombi abakiriya babyo. Byatanzwe ku nshuro ya gatandatu, mu muhango witabiriwe n’abari bahatanye muri ibi bihembo n’abandi bafatanyabikorwa, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ni ibihembo bihuza ibigo bitanga serivisi zitandukanye, hanatangwa ibihembo byihariye. Kuri iyi nshuro, byasusurukijwe n’itsinda ry’abanyamuziki rya Amigo Band. Ibi bihembo bitangwa hifashishijwe amatora yo kuri internet afite 40% n’Akanama Nkemurampaka gafite 60%.

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel, yavuze ko kuri iyi nshuro bazirikanye abantu bose batanga serivisi, kugira ngo hatazagira uvuga ko yirengagijwe muri ibi bihemboq, kandi hari serivisi runaka atanga.

Yashimye abafatanyabikorwa bakorana umunsi ku munsi, mu migendekere myiza y’iki gikorwa. Avuga ko bitaye cyane ku kubahiriza amabwiriza agenga ibirori muri iki gihe cya Covid-19.

Umuyobozi wa Songa Logistics, Songa Jean Bosco uri mu begukanye igihembo, yabwiye INYARWANDA ko iki gihembo begukanye bagicyesha ‘ubufatanye n’abakiriya bacu ndetse n’abakozi bacu babaha serivisi nziza’.

Avuga ko nyuma yo kubona iki gihembo, bagiye ‘gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza inogeye abakiriya bacu kandi ku gihe mu buryo bwo gukomeza guhaza ibyifuzo byayo’.

Niragire Marie France washinze Televiziyo ‘Genesis TV’, yahawe igihembo cyihariye cy’umugore witeje imbere muri uyu mwaka (Female Entrepreneur of the year).

Mu kiganiro na INYARWANDA, Niragire Marie France yavuze ko anezerewe cyane nyuma y’uko yegukanye iki gihembo, ashima Imana cyane ‘kuko dushobozwa byose nayo’.

Uyu mugore yavuze ko iki gihembo agikesha urubyiruko ‘kuko nibo badushyigikira, kuko ‘Genisis Tv’ yibanda ku myidagaduro’. Akomeza ati “Ikindi gikomeye ni Team Genesis ubwabo. Ni urubyiruko kandi ni indashyikirwa nk’uko mubibona kuri ‘Genesis Tv’.”

Niragire yavuze ko bimuteye imbaraga, zo gukomeza gutekereza kwagura ibikorwa biteza imbere urubyiruko. Avuga ko iki gihembo cya mbere yegukanye kuva yashinga iyi Televiziyo ari “ikimenyetso cyiza cy’itangiriro kuri we n’abo bakorana muri rusange.”

Yashimye kandi ikigo Kalisimbi Events gitegura ibihembo bya Service Excellence Awards, uruhare bagira mu gushyigikira abatanga serivisi zinoze.

Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yashimye abafatanyabikorwa
Fastery Growing Logistics Company of the year-Songa Jean Bosco, Umuyobozi wa Songa Logistics yakira igihembo
Roofing Company of the year- Safintra
Mid Day Radio Talk Show of the year-Isango Relax Time (Gutermann Guter na Kageme Grace bakiriye igihembo)

Shipping &Logistics Company of the year-Gulf First Shipping&Logistics

Umuhango wo gutanga ibi bihembo wasusurukijwe n’itsinda ry’abanyamuziki rya Amigo Band


Best Entertainment Tv Station of the year- Genesis Tv

Commercial Bank of the year-Access Bank


Mechanical Engeneering Consultant of the year- Vol Tech


Tv Showbiz of the year- 411 Prime Tv (Abanyamakuru Edman na Diana bakiriye igihembo)


Entertainment News Website of the year- Inyarwanda.com


Entertainment Tv Show of the year- Flash Hype


Ibi bihembo biba ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kurema inshuti shya


Gospel Tv Show of the year- Press Play (KC2)

Umuhanzi Senderi n’Umunyamakuru Muzehe Gakuru wakiriye igihembo TV1 yegukanye



Hatanzwe n'ibihembo byihariye ku bantu n'ibigo bahize abandi







Abakobwa bibumbiye muri kompanyi Kigali Protocol ni bo bakiriye abantu muri uyu muhango

Urutonde rw’abegukanye ibihembo ‘Service Excellence Awards 2021’

1. MID DAY RADIO TALK SHOW OF THE YEAR-ISANGO RELAX TIME

2. LOCAL NEWS TV STATION OF THE YEAR-TV1

3. ENTERTAINMENT TV STATION OF THE YEAR-GENESIS TV

4. ENTERTAINMENT NEWS WEBSITE OF THE YEAR-INYARWANDA.COM

5. TV SHOWBIZ OF THE YEAR-411 PRIME TV

6. ENTERTAINMENT TV SHOW OF THE YEAR-FLASH HYPE

7. GOSPEL TV SHOW OF THE YEAR- PRESS PLAY(KC2)

8. GOSPEL RADIO SHOW OF THE YEAR- HIMBAZA (CITY RADIO)

9. COMMERCIAL BANK OF THE YEAR-ACCESS BANK

10. INSURANCE COMPANY OF THE YEAR- SANLAM

11. MICRO FINANCE OF THE YEAR-PLC

12. TRAVEL AGENCY OF THE YEAR-SATGURU TRAVELS & TOURS

13. PETROLEUM COMPANY OF THE YEAR-SP

14. RETAIL SHOP OF THE YEAR-MINISO

15. CONSUMERS CHOICE OF THE YEAR -DANUBE

16. REAL ESTATE DEVELOPER OF THE YEAR-UDL

17. PROPERTY MANAGER OF THE YEAR- RAINBOW

18. HARD WARE SHOP OF THE YEAR-ABC STYLES AND BATHZ

19. SECURITY GUARD SERVICE OF THE YEAR- GARDAWORLD

20. FURNITURE & GENERAL FURNISHING – PRIME IMPEX

21. FOOD PROCESSING COMPANY OF THE YEAR-SINA GERALD

22. SHIPPING& LOGISTICS COMPANY OF THE YEAR – GULF FIRST

23. OPTICAL & EYE CARE SERVICE PROVIDER OF THE YEAR- DR. AGRWAL EYE HOSPITAL

24. MATRESS COMPANY OF THE YEAR-MATELAS DODOMA

25. ROOFING COMPANY OF THE YEAR- SAFINTRA

26. MECHANICAL ENGENEERING CONSULTANT OF THE YEAR – VOLTECH LTD

27. DISTILLERY COMPANY OF THE YEAR- INGUFU GIN LTD

28. TV CHANNEL PROVIDER OF THE YEAR – STAR TIMES

29. INTERNATIONAL EDUCATION RECRUITMENT AGENCY OF THE YEAR – PENDAFRICA SMART SERVICES

30. SKILLS DEVELOPMENT INSTITUTE OF THE YEAR- NZIZA TRAINING ACADEMY

31. SECURITY SOLUTIONS COMPANY OF THE YEAR- ROBOTICS SOLUTIONS

32. JOB RECRUITMENT AGENCY OF THE YEAR – JOB INVIT

33. FEMALE ENTREPRENEUR OF THE YEAR- Niragire Marie France

34. NEW BRAND OF THE YEAR- DP WORLD

35. NGO OF THE YEAR- WIBENA INSTITUTE

36. YOUNG INNOVATOR OF THE YEAR – ALAIN PHILBERT NTIHINYURWA

37. FASTEST GROWING SME OF THE YEAR- SONGA LOGISTICS

38. SPECIAL RECOGNITIONS- (DK OPTICALS, RIM & ITA)

39. OVERALL OUTSTANDING SERVICE PROVIDER OF THE YEAR – GORILLA LOGISTICS

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI Y'UYU MUHANGO

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND