Kigali

Amavubi ananiwe kudwinga imisambi ya Uganda biyaviramo gusezererwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/10/2021 17:15
0


Amavubi atsinzwe na Uganda igitego kimwe ku busa, amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro arayoyoka.



Ikipe y'igihugu ya Uganda yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa kane wo gushaka tike y'igikombe cy'Isi, kizabera muri Qatar mu 2022. Wari umukino wo kwishyura nyuma y'umukino ubanza wari wabereye i Kigali kuri uyu wa kane, nawo warangiye u Rwanda rutsinzwe.

Abakinnyi 11 Uganda yabanjemo: mu izamu Charles Lukwago imbere ye: Denis Iguma wari Kapiteni, Aziizi Kayondo, Isaac Muleme, Enock Walusimbi Timothy Awanyi, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga Moses Waiswa Fahad Bayo na Steven Mukwala.


Abakinnyi Mashami Vincent yabanjemo: Emery Mvuyekure Mutsinzi Ange, Solomon Nirisarike, Muhire Kevin, Rukundo Denis, Emmanuel Imanishimwe, Rafael York Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel Tuyisenge Jacques na Kagere Medie.

Umukino watangiye ku isaha ya Saa 15:00 za Kigali, Amavubi ashaka nibura kubanza igitego ikipe ya Uganda, ndetse bakaba banakora nk’ibyo uganda yari yakoreye i Kigali.

Ntabwo u Rwanda rwaje guhirwa kuko  byarangiye Fahad Bayo atsinze igitego ku munota wa 22, ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.


Mu gice cya kabiri Mashami Vincent yagerageje gukora impinduka, ashaka kwishyura igitego ariko bikomeza kwanga kuko umukino warangiye bikiri igitego kimwe ku busa.

Mashami wari wagerageje gukora impinduka, ntacyo byamufashije mu kwihimura ku misambi ya Uganda. Kapiteni Haruna Niyonzima ntabwo yageze mu kibuga kuri uyu mukino, nyuma y'igihe kinini bitabaho.


Nyuma y'imikino igera kuri 4 imaze gukinwa, u Rwanda rufite inota rimwe gusa rwakuye kuri Kenya. Uganda yujuje amanota 8, ikaba ikomeje guhangana na Mali zose zishaka kuyobora itsinda. Amavubi afite inota rimwe, ubu ntibigishobotse ko yayobora itsinda kuko n’iyo yatsinda imikino 2 isigaye itageza amanota 8.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND