Umuhanzi Intore Tuyisenge wakunzwe mu ndirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge n’izindi, yashoye imari mu muziki ashinga studio y’umuziki yise "Vision Music Mix (VMM Records)."
Tuyisenge yabwiye INYARWANDA, ko yashinze iyi studio
mu rwego rwo kwita ku bakiriya be, abo akorera indirimbo nka Minisiteri, ibigo
n’abandi.
Avuga ko iyi studio ije nk’igisubizo mu iterambere ry’umuziki
we. Ati: “Nasanze igisubizo ari ugushyiraho 'studio' yanjye izajya imfasha kandi igafasha
n'abandi bahanzi, cyane cyane abakizamuka.”
Iyi studiyo izajya ikora indirimbo mu buryo bw'amajwi
n'amashusho, ikinamico n’ibindi.
Ku ikubitiro, iyi studio yatangiranye na Producer
Jackson wamufashije muri uru rugendo rw’umuziki we kuva mu 2007, amukorera
indirimbo nka ‘Intore izirusha intambwe’, ‘Tora Kagame Paul, ‘Karongi’, ‘Burera’,
‘Nyamagabe’ n’izindi.
Intore Tuyisenge avuga ko iyi studio ayitezeho gufasha
abahanzi bafite impano ariko ‘badafite ubushobozi buhagije’, n’abifuza ko bakorana
indirimbo.
Iyi studio ikorera i Kagugu hafi ya Centre de Sante. Muri
iki cyumweru cyahariwe imitangire ya serivise, Tuyisenge yakoreyemo indirimbo yise
‘Akira neza umukiriya’.
Uyu muhanzi usanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi
mu Rwanda, amaze iminsi ari gukorera indirimbo Imirenge 416.
Asanzwe afite indirimbo z'uturere zirimo nka Karongi,
Nyabihu, Gasabo, Gicumbi, Burera, Gisagara, Gatsibo, Kirehe, Nyagatare
n’izindi.
Asobanura ko yagize igitekerezo cyo gukorera indirimbo
Imirenge, ubwo yakoraga indirimbo ‘Unkumbuje u Rwanda’ aho yagaragaje ibyagezweho
n'ahari amahirwe abantu bakwiye gushora imari, by'umwihariko abanyarwanda baba
mu mahanga.
Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi mu
Rwanda, Tuyisenge Intore yashinze studio y’umuziki
Producer Jackson muri studio mu 2009 atunganya indirimbo nyinshi zakunzwe za Intore Tuyisenge
Imbere muri Studio VMM Records y’umuhanzi Intore Tuyisenge yitezeho gufasha benshi bafite impano
TANGA IGITECYEREZO