RFL
Kigali

Messi yagaragaje ibyiyumviro bye kuri Mbappe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/10/2021 13:41
0


Lionel Messi yatangaje ko Kylian Mbappe aramutse agumye muri Paris Saint Germain byaba iby'agaciro ku ikipe.



Rutahizamu Lionel Messi aganira n'ikinyamakuru France Football, yatangaje ko byaba byiza mu gihe Kylian Mbappe atagira aho ajya, kuko byabafasha kugera ku ntego zabo. Yagize ati: “Nisanze hano kandi Mbappe simuzi neza kuburyo nagira byinshi namuvugaho. Simpamya neza niba Mbappe azajya muri Real Madrid, gusa buri umwe wese ategereje uko bizagenda. Gusa mu gihe byarangira agumye hano, byaba ibyishimo ndetse n'ubundi buryo bwo kudufasha kugera ku ntego zacu."


Messi ntashaka ko Mbappe agenda

Messi akomeza avuga ko yanyuzwe n'ibihe yagiranye na Mbappe, ubwo yageraga mu Bufaransa. Yagize ati: Mu by’ukuri, nanyuzwe n'umunsi wa mbere nkihura na Mbappe. Nkigera mu Bufaransa, icyumweru cya mbere nakimaranye na Mbappe nasanze avuga neza ikinya-Espagne  byatumye mwisangaho. Burya umuntu iyo mubanye neza hanze y'ikibuga, bituma ibintu byoroha. Ku bw’ibyo, ndahamya ko ibintu bizagenda neza Mbappe akaguma hano."


Mbappe aherutse gutangaza ko yagize ibyishimo ubwo yisangaga arimo gukinana na Messi, kuko ari ibintu atatekerezaga.  Messi na we yifuza ubufatanye bwe na Neymar na Mbappe, ko bwafasha ikipe ya PSG kwegukana igikombe cya Champions League bwa mbere mu mateka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND