Abanyarwanda batari bacye by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru, bari bategerezanyije igishyika kubona York Rafel mu kibuga yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma yo kwemererwa na FIFA gukinira u Rwanda, umukino we wa mbere mu ikipe y'igihugu yitwaye ate? Ese ibyo yari yitezweho yarabikoze cyangwa yatengushye abafana?.
Ku
wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, ni umunsi udasanzwe ndetse utazibagirana
kuri York Rafael ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna yo mu cyiciro cya kabiri muri
Sweden, kuko ari bwo bwa mbere yambaye umwambaro w’Amavubi akina umukino
mpuzamahanga.
Niwo
mukino York Rafael yari akiniye u Rwanda nyuma y'uko FIFA imuhaye ibyangombwa
bibimwemerera, nubwo utarangiye neza ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Mu
mikino we wa mbere, umutoza Mashami Vincent yamugiriye icyizere amubanza mu
kibuga nyuma yo kugaragaza urwego rwiza mu myitozo, uyu mukinnyi yakinnye mu
kibuga hagati ariko agakina ashakira imipira ubusatirizi bw’Amavubi.
Mu
minota 52 York Rafael yakinnye ku mukino wa Uganda, benshi mu bari ku kibuga
ndetse n’abarebeye uyu mukino kuri za televiziyo, bashimye cyane imikinire ye
kuko ari umukinnyi wihuta, ucenga, ukinisha bagenzi be, uzi gutanga umupira
neza kandi akanatera amashoti mu izamu.
Iminota
45 y’igice cya mbere yarangiye York afite amanota yose y’umukino kuko byibura buri mupira wageraga imbere y’izamu rya Uganda wamunyuragaho ndetse akawutanga
neza, nk’imipira yahaye Kagere Meddie, Jacques Tuyisenge n’abandi, ariko gusoza
igikorwa cya nyuma cyo gutsinda igitego bikananirana.
Umutoza
Mashami Vincent yafashe umwanzuro wo kumukura mu kibuga ku munota wa 52,
amusimbuza Manishimwe Djabel, icyemezo cyitashimishije abari bakurikiye uyu
mukino kuko bahise bavuza induru.
Uko
yagaragaye ku maso, ntabwo York Rafael yishimiye kuva mu kibuga kuko yumvaga
agifite byinshi byo gukora kuri uwo mukino.
Abakurikiye
iminota 52 York Rafael yakinnye ku mukino wa Uganda, bahamya neza ko u Rwanda
rwabonye umukinnyi w’ingenzi kandi uzarufasha byinshi muri ibi iyi minsi no mu bihe biri
imbere.
York
ari mu bakinnyi bajyanye n’Amavubi muri Uganda, aho bitegura umukino wo
kwishyura uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 ku kibuga St
Mary’s Stadium iherereye Kitende.
York
Rafael avuka kuri Nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Se ukomoka muri Angola.
Uyu mukinnyi avuga ko yafashe umwanzuro wo gukinira u Rwanda kuko ari igihugu
umubyeyi we akunda cyane akomokamo.
York Rafael yashimwe na benshi ku mikinire yagaragaje mu minota 52 yakinnye ku mukino wa Uganda
TANGA IGITECYEREZO