RFL
Kigali

Umujyi watitiye – Perezida wa Kiyovu Sport nyuma yo gusinyisha Emma Okwi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2021 11:24
0


Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sport, Mvukiyehe Juvenal, yashimangiye ko iyi kipe yatitije umujyi ndetse yamaze kuwisubiza, ndetse ahamya ko bigoye ko mu Rwanda hari indi kipe bajyana ku isoko nyuma yo kugura rutahizamu akaba na kapiteni wa Uganda Cranes, Emmanuel Okwi.



Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021, Kiyovu Sports yerekanye rutahizamu akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda ‘Uganda Cranes’, Emmanuel Arnold Okwi, wasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umukinnyi mushya.

Okwi yerekeje muri Kiyovu Sport nyuma yo gutandukana na Ittihad of Alexandria yo mu Misiri yari amazemo imyaka ibiri. Uyu mukinnyi wanarebye umukino wa gicuti Kiyovu yatsinzwemo na APR FC 4-2 i Shyorongi kuri uyu wa Gatanu, yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Mu muhango wo kwerekana uyu mukinnyi ufite izina rikomeye mu karere ka CECAFA, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yakomoje ku makipe yashatse gutera gapapu Kiyovu Okwi akigera i Kigali, arimo Rayon Sports na AS Kigali, anashimangira ko bongeye gutitiza Umujyi.

Yagize ati “Ikipe duhanganye na bo batekereje gukora gapapu nk’uko mwahoze mubivuga, niba barabikoze, ngira ngo byarabananiye kuko uyu munsi aho Kiyovu Sports iri biragiye kugira ngo mujyane kuri iryo soko”.

“Ahubwo wakabaye umbwira ko ejo Umujyi watitiye, niba Umujyi utaratitiye ejo ubwo hagombye kuba hari ikindi kibazo. Waratitiye ejo, abantu bose barabimbwiye ko ejo Kiyovu Sports yari yasubiranye Umujyi. Hari abari barawitije, ariko ngira ngo ejo barawusubije. Tuyitege rero, kandi ngira ngo aho umufana wa Kiyovu Sports ari aranezerewe. Uyu mwaka, Imana nidufasha umufana wa Kiyovu Sports ashobora kwishima”.

Emmanuel Okwi wakiniye amakipe atandukanye yo mu karere arimo Simba SC, Yanga Africans na Villa SC, akaba kandi yarakiniye Étoile du Sahel yo muri Tunisia, yaherukaga gutandukana na Al Ittihad yo mu Misiri yari amazemo imyaka ibiri.

Kiyovu Sport yasinyishije uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko, nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Fiston Nkinzingabo, Ishimwe Kevin n’umutoza Haringingo Francis, aho ifite intego y’igikombe cya shampiyona uyu mwaka, iheruka mu 1993.

 

Emmanuel Okwi yasinye amasezerano y'umwaka umwe 

Perezida wa Kiyovu Sport ahamya ko bisubije umujyi nyuma yo kugura rutahizamu ukomeye mu karere ka CECAFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND