Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane urubuga rwa Twitter, kuri uyu wa Tariki 8 Ukwakira 2021 babonye ubutumwa bwa Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yandikiye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) hamwe n'Urwego rw'Umuvunyi aho yabasabaga gusoma ubutumwa yabahaye.
Nishimwe Naomie, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba RIB n'Urwego rw'Umuvunyi gusoma ibyo yabandikiye, iibintu byakomeje gutera urujijo abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko uyu mukobwa yirinze kwerura ngo avuge icyo yabaye, ariyo mpamvu bamwe bamubazaga niba yibwe, cyangwa yahohotewe.
Nishimwe Naomi yagize ati: "Mwaramutse RIB, mwareba ubutumwa nabandikiye mu gikari". RIB yahise imuzubiza byihuse iti "Urakoze Naomie reka tubikurikirane". Miss Naomi yahise abashimira ati "Murakoze". Ubu butumwa bwa Nishimwe Naomie yabuhaye n'Urwego rw'Umuvunyi, uru rwego rwamusubije rugira ruti: "Muraho Miss, ubutubwa bwawe bwakiriwe murakoze".
Abantu batari bacye bibajije icyo Miss Naomie yabaye. Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2016, Mutesi Jolly yahise agwa mu kantu agira ati "Ehhh Miss, barakwibye??". Aha yahise amusuza ati "Reka". uwitwa Mufasha yagize ati; "Bakwibye amanota?". Uwiyita Kigalighost kuri Twitter we yagize ati "Ninde wagusagariye?".
Naho uwitwa Naonesho yamubajije impamvu yabigize ubwiru, ati: "Kuki wabigize ubwiru c?",n'abandi batari bacye bibajije ku cyo Naomie yabaye kitaramenyekana. N'ubwo Miss Naomie yagize ubwiru ikibazo cye, gishobora kuba gikomeye cyane bitewe n'inzego yitabaje. Turacyagerageza kumuvugisha.
Miss Jolly yabajije mugenzi we Miss Naomi niba yibwe
TANGA IGITECYEREZO