Bwa mbere mu mateka Uganda yatsindiye u Rwanda mu rugo

Imikino - 07/10/2021 5:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwa mbere mu mateka Uganda yatsindiye u Rwanda mu rugo

Bwa mbere mu myaka 35, Uganda yatsindiye u Rwanda mu rugo, mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane.

Ni umukino wa Gatatu wo mu itsinda E, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda aho rufite inota rimwe mu mikino ibiri rumaze gukina, mu gihe Uganda ifite amanota abiri.

U Rwanda na Uganda bamaze guhura inshuro 33, Uganda niyo imaze gutsinda inshuro nyinshi kuko imaze gutsinda u Rwanda inshuro 14, mu gihe u Rwanda rwatsinze inshuro 10, amakipe yombi anganya inshuro 9.

Ubukeba hagati y’u Rwanda na Uganda bwatangiye tariki ya 21 Nzeri 1986, mu mukino wa mbere wahuje ibihugu byombi, ukaba wararangiye Uganda itsinze igitego 1-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rwanda XI: Mvuyekure Emery, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Muhire Kevin, Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Rafael York, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

Uganda: Charles Lukwago, Denis Iguma, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothy Awanyi, Khalid Aucho, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo na Steven Mukwala

Uyu mukino uri gusifurwa n'umunya-Botswana Joshua Bondo.

1' Umukino uratangiye, u Rwanda rutangiye ruhererekanya mu kibuga hagati

2' Haruna Niyonzima agerageje gutera ishoti mu izamu ahagaze muri metero 30, ariko umupira ntiwamukundira urengera ku rundi ruhande

4' Amavubi agerageje guhererekanya neza binyuze kuri Haruna Niyonzima, Rafael York na Mangwende, ariko Haruna ateye umupira uruhukira mu maboko y'umunyezamu Lukwago

6' Coup Franc y'Amavubi ibonetse ku ikosa rikorewe Rafael York, itewe neza Jacques ashyiraho umutwe umupira unyura hejuru y'izamu

9' Coup Franc ya Uganda itewe muri metero 35 ntacyo itanze kuko umupira utewe ukarenga nta mukinnyi uwukozeho

12' Amavubi akomeje gukina neza mu kibuga hagati agerageza kurema uburyo bw'igitego
15' Amavubi agerageje uburyo bw'igitego ku mupira York Rafael acomekeye Kagere ariko umupira umubana muremure urarenga

18' Amavubi akomeje gukina neza mu kibuga hagati, haba kugumana umupira ndetse no kurema uburyo bw'igitego

22' Amavubi akomeje gusatira izamu rya Uganda, umupira mwiza wari uhinduwe na Ombolenga ariko ubwugarizi bwa Uganda bwirwanaho buwushyira muri koruneri

23' Koruneri nziza itewe na York Rafael ariko ubwugarizi bwa Uganda bwirwanaho buwukuramo

25' Umunyezamu Lukwago atabaye Uganda ku mupira Rafael yari acomekeye Kagere wari kubyarira amazi n'ibisusa Abagande

28' Rafael York ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Uganda ariko ntiwamukundira uca hejuru y'izamu

31' Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati, kugeza kuri uyu munota nta mupira umunyezamu w'Amavubi Mvuyekure araterwa mu izamu arinze

32' Umutoza Mico wa Uganda ahagurukije abakinnyi Bane ngo bishyushye nyuma yo kubona ko ari kurushwa n'Amavubi mu kibuga

33' Jacques Tuyisenge na Kagere bazamukanye umupira kuri Counter attack bagera mu rubuga rw'amahina rwa Uganda ariko gutera mu izamu ntibyabakundira

35'Coup Franc ya Uganda itewe na Taddeo Lwanga ntacyo itanze

39' Coup Franc ya Uganda ku ikosa rikozwe na Ombolenga ukururanye

40' Goooooooal! Uganda ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Fahad Bayo ku burangare bwa ba myugariro b'Amavubi

42' Amavubi agerageje kwishyura igitego ariko umunyezamu Charles Lukwago aratabara

44' Muhire Kevin agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya Uganda ariko Lukwaho umupira awufata neza

45' Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye

45' +2' Umusifuzi Joshua Bongo yongeyeho iminota ibiri y'inyongera

Igice cya mbere cy'umuklino kirangiye Uganda iyoboye umukino ku ntsinzi y'igitego 1-0

Igice cya kabiri cy'umukino kiratangiye:

46' Isaac Muleme wa Uganda aryamye hasi nyuma yo kugongana n'umukinnyi w'Amavubi

49' Amavubi ari gukina imipira miremire ashaka kwishyura igitego

51' Steven Mkwala ahushije uburyo bw'igitego cya kabiri cyabazwe ari imbere y'izamu wenyine ariko umupira arawuhusha aritega

52' Umutoza Mashami Vincent akoze impinduka mu kibuga hagati, York Rafael wakinnye neza igice cya mbere asohotse mu kibuga hinjira Manishimwe Djabel

55' Kagere Meddie akoreye ikosa Taddeo Lwanga, umusifuzi Bondo nta karita atanze

56' Coup Franc ya Uganda itewe na Steven Mkwala ariko ntacyo itanze

57' Ikarita y'umuhondo ihawe Timothy Awanyi ku ikosa akoreye Haruna

59' Haruna Niyonzima ahushije igitego cyabazwe ku mupira uhinduwe na Ombolenga Fitina uwugaruye muri penaliti, Haruna awuteye ntiwajya ku kirenge ujya hanze

61' Steven Mkwala ahushije uburyo bw'igitego ku mupira utewe n'umutwe na Mkwala ku bwumvikane bucye hagati y'umunyezamu Mvuyekure na Rwatubyaye

62. Coup Franc y'Amavubi ku ikosa Aucho akoreye Djabel, ndetse akaba anahawe ikarita y'umuhondo, ikaba ari iya kabiri ku ruhande rwa Uganda

63' Djabel ateye Coup Franc ariko abakinnyi ba Uganda bakuramo umupira barawurenza

67' Mashami Vincent akoze impinduka ebyiri mu kibuga, Rukundo Denis yinjiye mu kibuga asimbuye Ombolenga, mu gihe Haruna ahaye umwanya Muhadjiri Hakizimana

69' Muhadjiri azamukanye neza umupira ahereza Muhire Kevin ariko ateye ishoti rikomeye mu izamu umupira uca hejuru

70' Koruneri y'Amavubi itewe ariko ntacyo itanze

72' Muhadjiri agerageje ishoti imbere y'izamu rya Lukwago ariko umupira ntiwamukundira ujya hanze

75' Coup Franc y'Amavubi itewe na Muhadjiri ariko ntacyo itanze kuko umupira awuteye hejuru y'izamu

76' Uganda ibonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko Nirisarike aratabara umupira awukuraho

79' Amavubi yatangiye kujya ku gitutu cyo kwishyura igitego mu gihe iminota ikomeje kwicuma igana ku musozo

82' Amavubi akomeje gusirisimba imbere y'izamu rya Uganda bashaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeje kwanga

85' Mashami akoze izindi mpinduka ebyiri, Kagere na Muhire basohotse mu kibuga hinjira Jamir Kalisa na Iradukunda Bertrand

90' Uganda iri mu mwanya mwiza wo kwegukana amanota yose y'uyu muikino

Djabel abonye uburyo bwo kwishyura ku ishoti rikomeye ateye ariko umupira uca hejuru y'izamu

Umukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye Uganda yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda u Rwanda igitego 1-0

Uganda igize amanota atanu muri iri tsinda, mu gihe u Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.

U Rwanda rurahita rujya kwishyura muri Uganda mu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 10 Ukwakira 2021.


York Rafael ari gukina umukino wa mbere mu Mavubi

Umunyezamu Mvuyekure Emery


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...