Ni
umukino wa Gatatu wo mu itsinda E, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma muri
iri tsinda aho rufite inota rimwe mu mikino ibiri rumaze gukina, mu gihe Uganda
ifite amanota abiri.
U
Rwanda na Uganda bamaze guhura inshuro 33, Uganda niyo imaze gutsinda inshuro
nyinshi kuko imaze gutsinda u Rwanda inshuro 14, mu gihe u Rwanda rwatsinze
inshuro 10, amakipe yombi anganya inshuro 9.
Ubukeba
hagati y’u Rwanda na Uganda bwatangiye tariki ya 21 Nzeri 1986, mu mukino wa
mbere wahuje ibihugu byombi, ukaba wararangiye Uganda itsinze igitego 1-0.
Abakinnyi
11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rwanda
XI: Mvuyekure Emery, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Muhire Kevin,
Ombolenga, Imanishimwe Emmanuel, Rafael York, Niyonzima Olivier, Niyonzima
Haruna, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie
Uganda:
Charles Lukwago, Denis Iguma, Isaac Muleme, Enock Walusimbi, Timothy Awanyi,
Khalid Aucho, Taddeo Lwanga, Bobosi Byaruhanga, Moses Waiswa, Fahad Bayo na
Steven Mukwala
Uyu mukino uri gusifurwa n'umunya-Botswana Joshua Bondo.
1' Umukino uratangiye, u Rwanda rutangiye ruhererekanya mu kibuga hagati
2' Haruna Niyonzima agerageje gutera ishoti mu izamu ahagaze muri metero 30, ariko umupira ntiwamukundira urengera ku rundi ruhande
4' Amavubi agerageje guhererekanya neza binyuze kuri Haruna Niyonzima, Rafael York na Mangwende, ariko Haruna ateye umupira uruhukira mu maboko y'umunyezamu Lukwago
6' Coup Franc y'Amavubi ibonetse ku ikosa rikorewe Rafael York, itewe neza Jacques ashyiraho umutwe umupira unyura hejuru y'izamu
9' Coup Franc ya Uganda itewe muri metero 35 ntacyo itanze kuko umupira utewe ukarenga nta mukinnyi uwukozeho
12' Amavubi akomeje gukina neza mu kibuga hagati agerageza kurema uburyo bw'igitego
15' Amavubi agerageje uburyo bw'igitego ku mupira York Rafael acomekeye Kagere ariko umupira umubana muremure urarenga
18' Amavubi akomeje gukina neza mu kibuga hagati, haba kugumana umupira ndetse no kurema uburyo bw'igitego
22' Amavubi akomeje gusatira izamu rya Uganda, umupira mwiza wari uhinduwe na Ombolenga ariko ubwugarizi bwa Uganda bwirwanaho buwushyira muri koruneri
23' Koruneri nziza itewe na York Rafael ariko ubwugarizi bwa Uganda bwirwanaho buwukuramo
25' Umunyezamu Lukwago atabaye Uganda ku mupira Rafael yari acomekeye Kagere wari kubyarira amazi n'ibisusa Abagande
28' Rafael York ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Uganda ariko ntiwamukundira uca hejuru y'izamu
31' Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati, kugeza kuri uyu munota nta mupira umunyezamu w'Amavubi Mvuyekure araterwa mu izamu arinze
32' Umutoza Mico wa Uganda ahagurukije abakinnyi Bane ngo bishyushye nyuma yo kubona ko ari kurushwa n'Amavubi mu kibuga
33' Jacques Tuyisenge na Kagere bazamukanye umupira kuri Counter attack bagera mu rubuga rw'amahina rwa Uganda ariko gutera mu izamu ntibyabakundira
35'Coup Franc ya Uganda itewe na Taddeo Lwanga ntacyo itanze
39' Coup Franc ya Uganda ku ikosa rikozwe na Ombolenga ukururanye
40' Goooooooal! Uganda ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Fahad Bayo ku burangare bwa ba myugariro b'Amavubi
42' Amavubi agerageje kwishyura igitego ariko umunyezamu Charles Lukwago aratabara
44' Muhire Kevin agerageje ishoti rikomeye mu izamu rya Uganda ariko Lukwaho umupira awufata neza
45' Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye
45' +2' Umusifuzi Joshua Bongo yongeyeho iminota ibiri y'inyongera
Igice cya mbere cy'umuklino kirangiye Uganda iyoboye umukino ku ntsinzi y'igitego 1-0
Igice cya kabiri cy'umukino kiratangiye:
46' Isaac Muleme wa Uganda aryamye hasi nyuma yo kugongana n'umukinnyi w'Amavubi
49' Amavubi ari gukina imipira miremire ashaka kwishyura igitego
51' Steven Mkwala ahushije uburyo bw'igitego cya kabiri cyabazwe ari imbere y'izamu wenyine ariko umupira arawuhusha aritega
52' Umutoza Mashami Vincent akoze impinduka mu kibuga hagati, York Rafael wakinnye neza igice cya mbere asohotse mu kibuga hinjira Manishimwe Djabel
55' Kagere Meddie akoreye ikosa Taddeo Lwanga, umusifuzi Bondo nta karita atanze
56' Coup Franc ya Uganda itewe na Steven Mkwala ariko ntacyo itanze
57' Ikarita y'umuhondo ihawe Timothy Awanyi ku ikosa akoreye Haruna
59' Haruna Niyonzima ahushije igitego cyabazwe ku mupira uhinduwe na Ombolenga Fitina uwugaruye muri penaliti, Haruna awuteye ntiwajya ku kirenge ujya hanze
61' Steven Mkwala ahushije uburyo bw'igitego ku mupira utewe n'umutwe na Mkwala ku bwumvikane bucye hagati y'umunyezamu Mvuyekure na Rwatubyaye
62. Coup Franc y'Amavubi ku ikosa Aucho akoreye Djabel, ndetse akaba anahawe ikarita y'umuhondo, ikaba ari iya kabiri ku ruhande rwa Uganda
63' Djabel ateye Coup Franc ariko abakinnyi ba Uganda bakuramo umupira barawurenza
67' Mashami Vincent akoze impinduka ebyiri mu kibuga, Rukundo Denis yinjiye mu kibuga asimbuye Ombolenga, mu gihe Haruna ahaye umwanya Muhadjiri Hakizimana
69' Muhadjiri azamukanye neza umupira ahereza Muhire Kevin ariko ateye ishoti rikomeye mu izamu umupira uca hejuru
70' Koruneri y'Amavubi itewe ariko ntacyo itanze
72' Muhadjiri agerageje ishoti imbere y'izamu rya Lukwago ariko umupira ntiwamukundira ujya hanze
75' Coup Franc y'Amavubi itewe na Muhadjiri ariko ntacyo itanze kuko umupira awuteye hejuru y'izamu
76' Uganda ibonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko Nirisarike aratabara umupira awukuraho
79' Amavubi yatangiye kujya ku gitutu cyo kwishyura igitego mu gihe iminota ikomeje kwicuma igana ku musozo
82' Amavubi akomeje gusirisimba imbere y'izamu rya Uganda bashaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeje kwanga
85' Mashami akoze izindi mpinduka ebyiri, Kagere na Muhire basohotse mu kibuga hinjira Jamir Kalisa na Iradukunda Bertrand
90' Uganda iri mu mwanya mwiza wo kwegukana amanota yose y'uyu muikino
Djabel abonye uburyo bwo kwishyura ku ishoti rikomeye ateye ariko umupira uca hejuru y'izamu
Umukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo urangiye Uganda yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda u Rwanda igitego 1-0
Uganda igize amanota atanu muri iri tsinda, mu gihe u Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.
U Rwanda rurahita rujya kwishyura muri Uganda mu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 10 Ukwakira 2021.
York Rafael ari gukina umukino wa mbere mu Mavubi
Umunyezamu Mvuyekure Emery
