RFL
Kigali

Bwa mbere umunyamakuru Jado Castar agiye kugezwa imbere y’urukiko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/10/2021 12:30
0


Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball ‘FRVB’ Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’, azagezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021.



Castar usanzwe uzwi cyane mu itangazamakuru no mu mukino wa Volleyball, agiye gutangira kwiregura ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha inyandiko mpimbano zatumye ikipe y’igihugu y’Abagore muri Volleyball isezererwa mu gikombe cya Afurika yari yakiriye izira gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil mu buryo butemewe.

Uyu mugabo watoje ikipe ya Kirehe Volleyball Club yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021 aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.

Ibi byaha byaje nyuma y’aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brazil batujuje ibisabwa.

Abo bakinnyi barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ariko ibyangombwa byabo byabaye ikibazo bituma u Rwanda rusezererwa mu gikombe cya Afurika.

Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yanabaye umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.

Jado Castar amaze igihe afunze ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND