Umuhanzikazi ukizamuka, Kellia umenyerewe mu busanzwe muri ‘Karaoke’ ufatira urugero ku munyabigwi mu muziki w’u Rwanda, Kamaliza, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Sinicuza”.
Indirimbo “Sinicuza” y’umuhanzikazi Kellia yashyize
hanze, igaruka ku nkuru y’urukundo rwa babiri aho umukobwa ukina mu mashusho y’iyi
ndirimbo agaragara yihanganira umusore kenshi uhora amuca inyuma, nyamara
bikanga.
Mu busanzwe uyu muhanzikazi witwa Tuyizere Kellia yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018, aririmba Karaoke mu ma Hoteli n’ubukwe, yaje gutangira gukora indirimbo ze mu
mwaka wa 2019 ashyira hanze 2 zikoze mu buryo bw’amajwi.
“Sinicuza” niyo ndirimbo ya mbere yabashije gukorera amashusho yatunganijwe na Recson Production. Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA yagize icyo avuga k’umuziki we agira ati: “Sinicuza ni indirimbo y’urukundo ivuga ku buzima busanzwe benshi banyuramo.”
Yongeraho ati: “Nakifuza ko abafana banjye bayikunda
nk’uko nanjye nayikunze, ikindi ndabasezeranya ko n’ubwo inzira itoroshye ariko
nzakomeza kugerageza kubaha ibihangano bifatika, kandi mfite byinshi mu bubiko, icyo mbasaba ni ukunshyigikira.”
Atangaza kandi ko ababyeyi be bishimira ibyo akora, ahubwo baba bifuza ko yakora ibihangano byinshi akareka gusa kwigana iby’abandi. Kellia abivuga agira ati: “Ndi umunyamugisha ndacyafite ababyeyi bombi, kandi bishimira
ibyo nkora. Bahora bambwira ngo nkore ibihangano byanjye ndeke gukomeza kwigana
iby’abandi gusa.”
Kellia yize amashuri abanza muri Ecole Primaire de
Gitega, akomereza ayisumbuye muri Groupe Scolaire Cyahafi, ahava yerecyeza muri
Ecole Technique de Karubanda.
Yabonye amanota yatumye akomeza kaminuza yasoje mu ishami ry’ubwubatsi muri IPRC Kigali, yagiye kandi yitabira amarushanwa mu muziki anyuranye kandi akitwara neza kuva mu bwana.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO NZIZA ‘SINICUZA’ YA KELLIA
Kellia avuga ko Kamaliza ariwe muhanzi w'ikitegererezo kuri we afatiraho urugero
Kellia ari mu banyeshuri basoje kaminuza muri 2019 muri IPRC Kigali n’ubwo ari umwubatsi ariko imbaraga nyinshi yazishoye mu muziki
Karaoke niyo yatangiriyemo inzira y'umuziki w'umwuga aho agenda aririmba mu mahotel, ubukwe n'ahandi hanyuranye
TANGA IGITECYEREZO