RFL
Kigali

Ethiopia yanyagiye u Rwanda ibitego 8-0 mu mikino ibiri, ishyira iherezo ku nzozi zarwo z’igikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/10/2021 19:37
0


Ikipe y’igihugu ya Ethiopia y’abangavu batarengeje imyaka 20, yongeye kwisasira abanyarwandakazi batarengeje iyo myaka, babatsinda ibitego 4-0 i Addis Ababa, isezerera u Rwanda ku kinyuranyo cy’ibitego 8-0 mu mikino yombi, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Costa Rica.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ukwakira 2021, i Addis Ababa habereye umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Ethiopia mu bangavu batarengeje imyaka 20, nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda warangiye ku ntsinzi ya Ethiopia y’ibitego 4-0, ntibitandukanye n’ibyabaye mu mukino wo kwishyura nawo warangiye Ethiopia itsinze u Rwanda ibitego 4-0.

Ku munota wa 34, Tessay Temesgen, yafunguye amazamu atsindira Ethiopia igitego cya mbere, ku munota wa 43 Tourist Lemma atsinda igitego cya kabiri, amakipe ajya kuruhuka Ethiopia iri imbere n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri, Ethiopia yatsinze ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Aregash Kalsa, harimo icyo yatsinze ku munota wa 57.

Mu mikino ibiri u Rwanda rwatsinzwe ibitego 8-0, ruhita runasezererwa mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu batarengeje iyo myaka kizabera muri Costa Rica, mu gihe Ethiopia yakomeje mu cyiciro gikurikira.

Ethiopia yatsinze u Rwanda ibitego 8-0 mu bangavu batarengeje imyaka 20





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND