RFL
Kigali

Nyabugogo: Umusaza akoze ibitangaza! Yinjiye muri Resitora asaba amazi yo kunywa bayamwimye abateza inzuki-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/10/2021 17:30
3


Bimwe mu byajyaga bivugwa mu bihugu nka Tanzania, Malawi na Nigeria hakunze kumvikana abatereza abandi inzuki, inzoka n'ibindi, byageze no mu Rwanda aho mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Nyabugogo habereye naho ibidasanzwe, umusaza atereza inzuki muri Resitora yamwimye amazi yo kunywa.



Ahagana Saa Saba z'Amanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, abari i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali bakwiriye imishwano kubera  inzuki nyinshi cyane (Irumbu) zinjiye muri resitora nyuma y'akanya gato hasohotsemo umusaza wari umaze gusaba amazi yo kunywa bakayamwima, hahita hakekwa ko ari uyu musaza wazibaterereje (inzuki).

Umwe mu bari muri gare ya Nyabugogo ikoreramo iyi resitora wabonye uko byagenze ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye umunyamakuru wa inyaRwanda.com ko umusaza uri mu kigero cy'imyaka 60 y'amavuko yinjiye muri Resitora akagura amandazi 2 akayarya, hanyuma agasaba amazi yo kunywa bakayamwima, nyuma yo kuyamwima arababwira ati "Ntabwo mwongera gucuruza".

Uwaduhaye aya makuru akomeza avuga ko uwo musaza yahise yisohokera aragenda, maze mu kanya nk'ako guhumbya bahita babona muri Resitora no hanze yaho hahindutse nko mu Cyima (aho inzuki ziba).


Abari muri Resitora bakwiriye imishwaro bakizwa n'amaguru, gusa amakuru avuga ko izi nzuki zitaryana na gato. Mu minota mike kandi izi nzuki zaje kugenda, zongera kugaruka ahagana mu ma saa kumi z'umugoroba nk'uko ababibonye babihamirije inyarwanda.com.


Izi nzuki zinjiye muri resitora yo muri Kigali bikekwa ko zatererejwe iyi resitora n'umusaza wimwe amazi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana lucky Ravich2 years ago
    Ntibyoroshye pe! uwo musaza yubahwe!
  • Brigitte2 years ago
    Ubuse umuntu wimana amazi yakugaburira mwagiye mugira Ubuntu Koko🤭🤭🤭😜
  • Domingez2 years ago
    Birababaje pe, kuki umuntu yimana amazi Koko,





Inyarwanda BACKGROUND