RFL
Kigali

Perezida wa Real Madrid yaciye amarenga ko Mbappe ari ku muryango ayinjiramo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/10/2021 21:21
0


Florentino Perez uyobora Real Madrid, yijeje abafana b’iyi kipe ko nta kabuza muri Mutarama 2022, abafitiye inkuru nziza y’umufaransa Kylian Mbappe bamaze igihe kitari gito bifuza.



Mu mpeshyi y’uyu mwaka, Real Madrid yifuje kugura Mbappe, ariko inanizwa na Paris Saint Germain itarifuje kumurekura kuko yari ikimukeneyeho umusaruro, byatumye atayisinyira aguma i Paris nyamara umukinnyi we yarifuzaga kujya i Madrid.

Mbappe uzasoza amasezerano ye muri PSG mu mpeshyi itaha, yanze kongera amasezerano muri iyi kipe avuga ko atifuza gukomeza kuyikinira, byasamiwe mu kirere na Real Madrid imushaka cyane, byanatumye Perez yizeza abafana ba Real Madrid inkuru nziza ya Mbappe muri Mutarama 2022.

Muri Mutarama, Mbappe azaba afite uburenganzira busesuye bwo kuganira n’ikipe iyo ariyo yose imwifuza bitanyuze kuri PSG, kuko azaba ari ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe.

Mu kiganiro yagiranye na El Debate, Perez yagize ati: "Muri Mutarama, tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe. Turizera ko ku ya 1 Mutarama ibintu byose bizakemuka".

Nyuma gato yo kuvuga ayo magambo, Perez yaje gusobanura icyo yashakaga kuvuga.

Yagize ati: "Amagambo yanjye yasobanuwe nabi. Icyo navuze ni uko tugomba gutegereza umwaka utaha kugira ngo tumwumve, ku byerekeye PSG, ubu dufitanye umubano mwiza".

Real Madrid imaze igihe yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro macye, biri no gutuma umusaruro wayo uba mubi muri iki gihe.

Agaruka ku kibazo cy’amikoro, Perez yagize ati: “Twavuye kuri miliyoni 900 z’amayero twinjizaga tugera kuri miliyoni zisaga 600 z’amayero".

"Birashoboka ko bizatwara imyaka igera kuri itatu, kugira ngo dusubire ku mibare twinjizaga mbere y’icyorezo".

Biravugwa ko Real Madrid izakora amavugurura mu mwaka utaha ikongera ikiyubaka ku buryo bufatika, ikongera igahatanira ibikombe i Burayi.

Kylian Mbappe ari mu nzira zerekeza muri Real Madrid muri Mutarama 2022





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND