RFL
Kigali

“Niswe inkende” – Koulibaly yasabiye abafana bamwibasiye gucibwa ku kibuga burundu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/10/2021 21:52
0


Myugariro w’umunya-Senegal ukinira ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani, Kalidou Koulibaly, yashenguwe cyane n’ibyo yakorewe n’abafana ba Fiorentina bamwise inkende, abasabira guhanwa bihanukiriye bagacibwa ku kibuga kuko batatuma umupira w’amaguru utera imbere.



Ku Cyumweru tariki ya 03 Ukwakira 2021, Napoli yatsindiye Fiorentina iwayo ku kibuga Stadio Artemio Franchi, ibitego 2-1 ibintu bitashimishije na gato abafana ba Fiorentina, maze badukira abakinnyi ba Napoli babatuka ku ruhu rwabo babita inkende.

Ubwo umukino wari urangiye, abakinnyi barimo barasubira mu rwambariro, abafana ba Napoli batutse abakinnyi barimo Kalidou Koulibaly, Victor Osimhen na Andre Zambo Anguissa, bababwira ko ari inkende.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Koulibaly yagize ati: “Banyise inkende y’ikigoryi”.

“Bariya bantu ntacyo bamarira Siporo, mubashake mubahane, mubabuze kuzongera kugaragara mu kirori na kimwe”.

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byanditse ko Osimhen na Anguissa basetse ibitutsi by’abafana, bagakomeza bakajya mu rwambariro, ariko Koulibaly arahagarara arabasubiza.

Yarababajije ati: “Munyise iki? Inkende? Muze mubimvugire mu maso”.

Mu guhosha icyo gikorwa cy’ubugwari cyakozwe n’abo bafana, ikipe ya Fiorentina yasabye imbabazi Koulibaly, bavuga ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana abo bafana ngo bahanwe.

Victor Osimhen yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, yandika amagambo agira ati: “Muganirize abana banyu, ababyeyi banyu mubabwire ko igikorwa cyo kwibasira umuntu kubera ibara ry’uruhu rwe kidakwiye, ari umwanda”.

Ntabwo ari ubwa mbere muri shampiyona y’u Butaliyani hagaragaye igikorwa cy’irondaruhu muri uyu mwaka w’imikino, kuko ku mukino wahuje AC Milan na Juventus mu byumweru bitatu bishize, umufana wa Juventus yakoreye irondaruhu umunyezamu wa AC Milan Mike Maignan.

Juventus yakoresheje za Camera zo ku kibuga Allianz Stadium, ikurikirana uwo mufana ndetse inamuhanisha kutazongera kugaragara kuri icyo kibuga na rimwe mu buzima bwe.

Ikipe ya AC Milan yamaganye igikorwa cyakorewe Koulibaly, ihamagarira Abataliyani kukirwanya bivuye inyuma baharanira uburinganire no kurwanya ubusumbane.

Koulibaly yiswe inkende n'abafana ba Fiorentina

Koulibaly yasabiye abafana ba Fiorentina gufatirwa ibihano bikarishye birimo no kubuzwa kugaruka ku kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND