Akenshi iyo bavuze umujyi abenshi bumva ahantu haba ikorwa remezo byinshi n'urujya n'uruza rw'abantu, yewe n'ibikorwa by'ubucuruzi, ariko ushoboka kuba aribwo bwa mbere wumvise umujyi witwa Monowi, uyu mujyi uratangaje cyane kuko utuwe n'umuntu umwe rukumbi.
Monowi ni umudugudu winjijwe mu ntara ya Boyd, muri Nebraska, muri Amerika. Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nyuma y’ibarura rusange ry’Amerika ryo mu 2010, ryabaze umwe gusa nk'umuturage utuye muri uwo mudugudu, Umukecuru Eiler w'imyaka 87 y'amavuko niwe utuye mu mudugudu wenyine. N’ubwo ibarura rusange ryo mu 2020 ryagaragaje ko abaturage ba Monowi bariyongereye bagera kuri babiri, ariko nyuma n'ubundi Eiler akaza gusigara mu mujyi wenyine.
Ukurikije imigenzo, izina 'Monowi' risobanura "indabyo" mu rurimi kavukire rwa Amerika rutamenyekanye. Monowi yitiriwe indabyo nyinshi zo mu gasozi, zikura ahahoze umudugudu. Monowi yashizwe mu 1902, igihe umuhanda wa gari ya moshi wa Fremont, Elkhorn na Missouri wageraga muri ako gace. Ibiro by'iposita byashinzwe i Monowi mu 1902, bikomeza gukora kugeza mu 1967, akenshi bwari ubutumwa bwashakaga kugera ku muryango wa Eiler n'umugabo we gusa.
Imyaka ya za 1930, igihe Monowi yari ituwe n'abaturage 150. Kimwe n'indi miryango mito mito yo muri iki Kibaya kinini, Monowi yatakaje abaturage bayo bimukira ahatandukanye, kandi yari mu mijyi yari ifite iterambere kandi itanga akazi keza. Mu ibarura ryo mu 2000, umudugudu wari utuwe n'abantu babiri gusa.
Inzu ya Eiler wibera mu mujyi wa Monowi wenyine
Abashakanye Rudy na Eiler nibo babarwa nk’abaturage ba Monowi bazwi. Umugabo wa Eiler, Rudy yapfuye mu 2004, asiga umugore we nk'umuturage wenyine usigaye. Muri urwo rwego, Eiler yahise akora nk'umuyobozi mu gace ke, agakora igenamigambi ry’imihanda buri mwaka kugira ngo abone inkunga ya Leta ku matara ane yo mu mudugudu we atuyemo.
Umukecuru Eiler niwe wenyine wibera mu mujyi wa Monowi
N’ubwo umudugudu usa nk’uwatereranywe, ufite akabari kitwa Monowi Tavern, gakorwa na Eiler ku bagenzi ba mukerarugendo. Byongeye kandi, Eiler akomeza akagira isomero umugabo we yasize usanga ryakira abantu benshi nk'ibihumbi bitanu buri kwezi.
TANGA IGITECYEREZO