RFL
Kigali

Umuhanzikazi Stella Manishimwe yahembwe Moto nk'umwalimu wahize abandi mu gihugu mu gukoresha neza inguzanyo akiteza imbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2021 20:41
0


Manishimwe Stella Christine, umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore', ari kubyinira ku rukoma nyuma yo guhembwa nk'Umwalimu w'indashyikirwa ku rwego rw'igihugu mu barimu biteje imbere kurusha abandi banatanze akazi ku baturarwanda batari bacye.



Iki gihembo Stella Manishimwe yagihawe na Koperative Umwalimu Sacco mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ubaye ku nshuro ya 20 mu Rwanda. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti: "Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buamye".  Muri ibi birori hahembwe abarimu batanu b'indashyikirwa bakoranye neza n'Umwalimu Sacco. Abarimu bahembwe ni abigisha mu mashuri abanza n'ayisumbuye, mu bigo bya Leta n'ibyigenga.


Stella Manishimwe ari kubyinira ku rukoma nyuma yo guhembwa moto

Stella Christine Manishimwe ni we wabaye uwa mbere mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose ndetse ni nawe wavuze ijambo mu mwanya wa bagenzi be bashimiwe nk'Indashyikirwa. Aba barimu bashimiwe nyuma y'uko basabye inguzanyo bakayishyura mu gihe gito, nk'uko umwe muri bo Stella Manishimwe yabidutangarije ati: "Twasabye inguzanyo twari kwishyura mu myaka 10 tuyishyura mu myaka 3".

Abarimu batanu bashimiwe na Koperative Umwalimu Sacco ni Stella Manishimwe wo muri Gasabo wari uhagarariye Umujyi wa Kigali, Tharcisse Menyera w'i Ngororero wari uhagarariye Intara y'Iburengerazuba, Asterie Nyiramana w'i Gakenke wari uhagarariye Intara y'Amajyaruguru, Uwizeyimana Elias w'i Bugesera wari ugaharariye Intara y'Iburasirazuba na Rusanganwa Jean Paul w'i Nyanza wari uhagarariye Intara y'Amajyepfo.


Stella Manishimwe yahembwe moto nk'umwalimu w'indashyikirwa mu gihugu

INKURU WOSOMA: Ku isabukuru ye, Stella Manishimwe uzwi mu ndirimbo 'Ni njye wa mugore' yahawe impano y'imodoka nyuma yo kumenwaho amazi

Stella Manishimwe usanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nka Nimero ya mbere mu bahanzikazi bo mu Itorero rya ADEPR, ni we waje ku isonga ahiga abandi barimu bose muri Kigali no ku rwego rw'igihugu mu bakorana neza na Umwalimu Sacco. Stella Manishimwe ni umwalimukazi muri G.S.Gisozi II iherereye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi. Ati: Twahembwe turi abantu 5 u rwego rw'igihugu, njyewe mpagarariye Umujyi wa Kigali. Muri abo batanu nabwo ni njye wabaye uwa mbere ni nanjye wafashe ijambo nka Mwalimu witeje imbere".

Stella Manishimwe na bagenzi be, buri umwe yahembwe moto nshya mu kubashimira ko bakoresheje neza inguzanyo bahawe abakayishyura mu gihe gito. Uyu mubyeyi Stella uherutse gukorerwa agashya n'umugabo we wamuhaye imodoka ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko, yakomeje avuga ibyatumye ahiga abagenzi be b'abarimu mu gihugu hose, ati "Kandi (nashimiwe) nk'umwalimu wabashije gutura muri Kigali akabasha no gukora business agaha akazi abanyarwanda binyuze mu mushinga wa Atelie itunganya imbaho ikorera mu Gakinjiro ka Gisozi". 

Akari ku mutima wa Stella Manishimwe wahembwe nk'Indashyikirwa ku rwego rw'Igihugu

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Stella Manishimwe yagize ati "Ndabishimira Imana kuko Amasezerano yayo ntahera, guhera nkiri muto nkunda uburezi ni nayo mpamvu mpora ntewe ishema no kuba Umwalimukazi nk'murezi urerera Imana, Itorero ndetse n'Igihugu. Kuri uyu munsi rero NDI INDASHYIKIRWA KU RWEGO RW'IGIHUGU. Mbonye ko Itaranto twahawe Iyo utayitabye ukayikoresha neza Iguhesha Umugisha ku kigero Kiruta cyane Icyo wibwiraga".

Yakomeje avuga ko "Guhembwa nk'indashyikirwa numva ari umugisha ugeretse ku wundi, ni ukuri koko byose bikomoka mu kugira ishyaka n'umurava mu kazi ukora kandi ukakitangira utizigamye, bigenda biguhesha kwicarana n'abami ndetse bikagushyira hejuru mu marembo y'umudugugu ku bw'icyubahoro cy'Imana". Ati "Rero iteka Imana ihora idutunguza ineza no mu byo dukora byose iyo tubikoranye urukundo biduhesha umugisha".

Mu rugendo rwe rw'umuziki, Stella Manishimwe amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: 'Ni njye wa mugore' yatumye benshi bamwitirira iyi ndirimbo, 'Utakurusha gusenga', 'Yesu Kristo niyamamare', 'Si twe turwana', 'Umwishingizi', 'Umukiranutsi ararinzwe', 'Umugambi', 'Imana inyuranya ibihe', 'Umugore w'igiciro', 'Mana tabara Isi', 'Icyo twaremewe', 'Dawidi', 'Ningera mu Ijuru' 'Gidiyoni' n'izindi. Indirimbo ye Ninjye wa mugore' yamwongereye ubwamamare bitewe n'umuhamya yanyujijemo bw'ibyamubayeho, abaganga bakamubwira ko umwana atwite atazabaho ariko Imana ikerekana ububasha bwayo akabyara umwana udafite ikibazo na kimwe.


Stella Manishimwe hamwe na Uwambaje Laurence Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco mu gihugu (uwambaye ikanzu w'ubururu)


Hatanzwe moto eshanu ku barimu bahize abandi mu gukoresha neza inguzanyo y'Umwalimu Sacco


Bamumennyeho amazi ku isabukuru ye y'amavuko nyuma ahabwa impano y'imodoka


Mu 2018 nibwo Stella Manishimwe yahawe impano y'imodoka n'umugabo we

REBA HANO INDIRIMBO 'NINJYE WA MUGORE' YA STELLA MANISHIMWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND