RFL
Kigali

Cyakoze amateka! Umunsi wa mbere w’ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri FINE FM

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/10/2021 16:37
1


Nyuma y’igihe gito biteguzwa abakunzi babo ndetse bararika n’abandi bashaka kuzajya babakurikira, isaha nyirizina yageze, ku nshuro ya mbere ikiganiro gishya ‘Urukiko rw’Ubujurire’ gitambuka ku nshuro ya mbere kuri Fine FM, kinakora amateka akomeye mu Rwanda.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021, Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire cyavuzweho byinshi cyane, cyatambutse bwa mbere kuri FINE FM, kikaba cyakozwe n’abanyamakuru bavuye kuri Radio10 bayobowe na Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa na Axel Horaho.

Iki kiganiro kizajya gikorwa amasaha atatu buri munsi, guhera saa Yine (10h00) kugeza saa Saba (13h00), cyatangiye kumvikana kuri Fine FM kuri uyu wa Kabiri gikorwa n’abagabo batatu bamenyeranye ndetse bamaranye igihe kitari gito bakorana.      `

Mu kiganiro cya mbere cyatambutse kuri YouTube ya Fine FM, Cyaciye agahigo ko kuba aricyo kiganiro cyarebwe kiri kuba (Live) kuri YouTube kurusha ibindi biganiro byakozwe kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda.

Iki kiganiro cyatangiranye amakuru adasanzwe, nk’uko biri mu murongo bihaye bajya gutangira iki kiganiro kuri iyi Radio.

Ku wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, ni bwo kuri Fine FM ivugira kuri 93.1 hatangiye kumvikana ikiganiro cy’imikino cyiswe “Urukiko rw’Ubujurire” gusa kikaba cyarakozwe iminota 30 gusa.

Mu minota 30 y’iki kiganiro cya mbere, Horaho Axel wakoze wenyine, yavuze ko bagenzi be batabonetse kubera ko hari ibyo bagitunganya, ariko guhera ku wa Kabiri bose bazaba bahari.

Yagize ati “Icyo nababwira ni uko ikiganiro kizajya kiba kuva saa Yine kugeza saa Saba. Abacamanza bose barahari uko bakabaye n’ubusesenguzi bwiza cyane”.

“Gahunda y’uyu munsi kwari ukuza kubasuhuza, tukababwira uko gahunda zimeze, tubararikira ko ku munsi w’ejo ari bwo tuzafungura neza Urukiko ku mugaragaro, abacamanza bose; Bruno Taifa, Sam Karenzi tuzaba turi kumwe”.

Aba banyamakuru batangije iki kiganiro kuri Fine FM nyuma yo gusezera kuri Radio10 bari bamaze amezi 15.

Axel Horaho, Bruno Taifa na Sam Karenzi batangije ikiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' kuri Fine FM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeandamournsengimana2@gmail.com2 years ago
    Mbere nambere ndarara neza nubwo ntabumvise gusa ngiyegukatisha urushinge mutuzanire na kazungu





Inyarwanda BACKGROUND