Ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2021, umuhanzi Ruhumuriza James [King James] yatangaje ko tariki 10 Ukwakira 2021, azashyira ahagaragara Album ye nshya ya karindwi yise “Ubushobozi”.
Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’uko tariki 28
Mutarama 2021, asohoye indirimbo ya mbere kuri iyi Album yise ‘Ndagukumbuye’
yakoranye n’umuhanzikazi Ariel Wayz wanyuze mu itsinda ry’umuziki rya Symphony
Band.
Ni indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye mu gihe
cy’amezi umunani ashize iyi ndirimbo isohotse, aho imaze kurebwa n’abantu
barenga ibihumbi magana icyenda. King James nawe avuga ko iyi ndirimbo ikomeje
gutanga umusaruro ayitezeho.
Album ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo 15 harimo ebyiri yakoranye na bagenzi be. Aherutse gusohora indirimbo ‘Ubudahwema’
yabaye iya kabiri kuri iyi Album.
Amashusho y’iyi ndirimbo yayakoreye muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika ubwo yari yatashye ubukwe bw’umuhanzi Ngabo Medard Jorbert
[Meddy] warushize na Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.
Uretse iyi ndirimbo, uyu muhanzi yanahakoreye izindi
ndirimbo enye ziri kuri Album ye.
Mu kiganiro na INYARWANDA, King James yavuze ko bitewe
n’ukuntu ashaka kumurika Album ye byatumye yigiza imbere itariki kugira ngo
ategura neza iki gikorwa.
Ati “Ndabanza kwisengura ku bantu cyane! Itariki 10
[Ukwakira 2021] nshobora kutazayubahiriza kubera ko iyi Album uburyo
izasohokamo ntabwo ari uburyo bwari busanzwe bumenyerewe. Rero harimo
imbogamizi zo kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo. Uko bikwiye.”
“Cyane ko n’indirimbo zizaba ziriho n’indirimbo 15
hariho indirimbo nyinshi bisaba kuzitegura. N’ibintu byinshi cyane. Rero
amatariki twari twarihaye n’intego twari twarihaye bishobora kutagenda uko
nabipanze ariko n’ubwo nzahindura amatariki ntabwo nzarenza uku kwezi kwa cumi
n’ubundi idasohotse.”
Uyu muhanzi yavuze ko Album ye iriho indirimbo ziri mu
njyana ya Zouk, indirimbo zicuranzwe na gitari, indirimbo zifite umudiho w'ikinimba, indirimbo zubakiye ku nkuru zisetsa n'izindi.
Mbese ngo yashyizeho indirimbo ashingiye ku mudiho w’indirimbo
yagiye asohora abantu bagakunda. Ati “Bashonje bahishiwe.”
King James yavuze ko Album ye yayise ‘Ubushobozi’
kubera ko indirimbo ziriho zose zivuga ku rukundo n’ibyishimo. Ikindi ngo kuri
Album hariho indirimbo yitwa gutya.
Ati “Urukundo rufite ubushobozi bwose bushoboka. Kuko
ibintu birimo urukundo bigenda neza, ibintu birimo urukundo amahoro aba ahari.
Mbese, urukundo rufite ubushobozi bwinshi cyane. Rero n’aho havuye ikintu cy’uko
nayita ‘Ubushobozi’ [Album]. Ubushobozi busobanuye Album yose.”
Uyu muhanzi yavuze ko atazahita akora igitaramo cyo
kumurika iyi Album, ahubwo azabanza gutangaza uburyo bwo kuyigurisha, aho abantu
bashobora kwifashisha Mobile Money na Airtel Money bakayigura ku mafaranga 5 000
Frw.
Yavuze ko ashaka kubanza gucuruza iyi Album abantu bakamenya indirimbo mbere y’uko ategura igitaramo cyo kuyimurika.
King James
avuga ko azabanza gusohora ‘Audio’ hanyuma amashusho yazo akazagenda ayakora
gacye gacye.
King James yatangaje ko yahinduye itariki yari kuzamurikiraho
Album ye ya karindwi yise "Ubushobozi"
King James yavuze ko abantu bazabasha kugura Album ye bifashishije Mobile Money na Airtel Money
Uyu muhanzi avuga ko yakoze uko ashoboye indirimbo 15 ziri kuri Album ye azikora ajyanishije n’umudiho w’indirimbo zitandukanye yagiye asohora abantu bakunze
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UBUDAHWEMA’ YA KING JAMES
">
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KING JAMES
VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO