RFL
Kigali

MTN yatangije poromosiyo ya ‘Iremere na Yolo’ itangaza ukwiyongera kw'ibyo itanga mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 5 ya Yolo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/10/2021 10:34
0


MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yatangije gahunda ya 'Iremere na Yolo' inatangaza ukwiyongera kw'ibyo itanga nk'uburyo bwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 5 Yolo ibayeho.



Iyi myaka 5 Yolo imaze ibayeho yashize mu mpera z'ukwa kwarindwi, ifite umutwe ugira uti "Iremere wubahwe" ufite intego yo gutera akanyabugabo no gukomeza urubyiruko. Iremere na Yoko iri gutanga n'ibindi byinshi ku rubyiruko mu buryo bw'ibihembo n'imyidagaduro. Iyi poromosiyo izahemba abakiriya ba Yoko ku bwo gukomeza no kongera kwabo gukoresha serivise za Yolo, Momo Pay na Ayoba.

Ibihembo bizajya bitangwa buri munsi na buri cyumweru mu gihe cy'ibyumweru 12, mu gihugu hose. Muri ibyo bihembo harimo televiziyo, mudasobwa, amafaranga, moto, amagare, telefone zigezweho ndetse n'amakarita yo guhaha. Ibi bihembo bizajya bitangwa buri cyumweru hanatangwe n'iminota yo kuvugiraho, interineti n'ibindi by'ubuntu nk'ibihembo by'umunsi.


Ku bihembo bya nyuma, abatsinze 3 bazahabwa miliyoni 5 Frw, miliyoni 3 Frw na miliyoni 2 Frw kuri buri umwe uko bakurikirana.

Abakiriya ba Yolo bakwiyandikisha muri iyi promo bakanda *154*7#

Gutangaza gahunda ya Iremere na Yolo byakorewe mu birori byitabiriwe n'ushinzwe abakiriya n'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda na Miss Popularity (Ambasaderi wa MTN - Yolo) ku Biro bikuru bya MTN i Nyarutarama kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, mu gihe abakiriya ba Yolo, abakozi ba MTN n'abandi benshi babikurikiye bitambuka ako kanya kw'ikoranabuhanga.


Gisele Fanny Wibabara Umuyobozi muri MTN Rwanda niwe wari umusangiza w'amagambo

Yaw Ankom Agyapong, ushinzwe abakiriya n'ikoranabuhanga yagize ati "Ubwo turi kugana mu mpera z'umwaka, turashaka guhemba abadushyigikira abakiriya b'abakasohoka ba Yolo. Ubu tugeze mu mwaka wa 5 kubera ubudahemuka bwabo no kudushyigikira kandi se ni ubuhe buryo bwiza umuntu yabashimira butari iyi gahunda (Promo).

Hari ibihembo byinshi byo gutsindira buri munsi na buri cyumweru mu gukusanya amanota binyuze mu gukoresha interineti ya Yolo, gukoresha Momopay no kuganira (charting), guhamagara ndetse no gushakisha amashene ukoresheje Ayoba."


Ubwo basobanuraga icyo 'Iremere na Yolo' ivuze ku rubyiruko

Kwizihiza iyi sabukuru uyu mwaka harimo ukwiyongera kwa serivise za Yolo (guhamagara na interineti), gutanga amahitamo menshi, agaciro k'amafaranga n'izindi serivise (Value added services). 

Abakiriya ba Yolo bakwitega ihagarikwa rigabanyije rya Yolo extra, Mega bayiti nyinshi (MB) zo gukoresha ku mbuga nkoranyambaga, kwiyongera kwa tik tok mu mbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa hamwe n'imbuga nkoranyambaga ndetse n'abandi bafatanyabikorwa kuri gahunda idatenguha "Yolo star".

Agypong yasoje avuga ati "Muri MTN, turashaka gushishikariza no gukomeza urubyiruko binyuze mu kwizihiza Iremere wubahwe yolo celebration uyu mwaka kugira ngo bareme ndetse banamurike mu mwuga wabo, haba mu bugeni, sciences cyangwa ubukorikori; kuko ni bo hazaza h'iki gihugu".


Yaw Ankom Agyapong ushinzwe abakiriya n'ikoranabuhanga muri MTN

Abakiriya bari hagati y'imyaka 16- 25 bakwiyandikisha muri yolo bakanda*154# bakagura bundles zitandukanye ziriho.

MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) niyo kompanyi iyoboye isoko mu bijyanye n'itumanaho rya telephone mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora imali mu kwagura no guteza imbere ibikorwa byayo kandi ubu niwo murongo wa 1 mu gihugu. MTN Rwanda itanga udushya dutandukanye muri serivise zayo ku bakiriya no ku bigo harimo 'personalised voice', 'data', 'home and fixed connectivity solutions'. MTN kandi niyo iri imbere mu ikoranabuhanga ry'amafaranga kuri telefone binyuze mu kigo cyayo cya kabiri, Mobile money Rwanda Ltd.

Ritah Umurungi Brand & Adrvertising Manager wa MTN Rwana mu kiganiro n'itangazamakuru


Miss Populality 2021 Kayirebwa Marie Paul ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangaza kumugaragaro poromosiyo ya Iremere na Yolo

Umuraperi B Threy ni umwe mubasusurukije abari aho ndetse n'ababikurikiranaga ku mbuga nkoranyambaga zose za MTN Rwanda

Itsinda ryahawe izina rya D Square bitewe n'uko amazina yabo atangizwa na D niryo ryasusurukije abantu

Ahabereye ibirori byo gutangaza Iremere na Yolo hari hateguye mu buryo budasanzwe


  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND