Umunyamakuru Eddy Sabiti usanzwe ukorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ mu biganiro bya Siporo ndetse akaba ari n’umusesenguzi mu mikino, ashobora gusimbura Uwayezu Francois Regis muri FERWAFA ku mwanya w’umunyamabanga mukuru.
Guhera
mu Kwezi gushize kwa Nzeri, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’
nta munyamabanga mukuru rifite nyuma y'uko Uwayezu Francois Regis wari muri uwo
mwanya asezeye ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.
Nyuma
yo gusezera havuzwe amazina menshi ashobora kumusimbura yiganjemo abanyamakuru
bakora ibiganiro by’imikino mu Rwanda.
Habanje
kuvugwa umunyamakuru ukorera Fine FM, Sam Karenzi, gusa we yavugaga ko amakuru
amwerekeza muri FERWAFA atayazi kuko we agishikamye mu itangazamakuru.
Havuzwe
kandi uwahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, nawe
byavugwaga ko ashobora kwinjira mu buyobozi bwa FERWAFA.
Nyuma
amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko umunyamakuru wa RBA,
Eddy Sabiti ariwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Uwayezu Regis ku mwanya w’umunyamabanga
mukuru wa FERWAFA.
Amakuru
yizewe Inyarwanda.com yahawe n’umwe mu bari hafi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda, avuga ko Eddy Sabiti ariwe wamaze guhabwa izi nshingano muri iri
Shyirahamwe, igisigaye ari ukubitangariza Abanyarwanda ku mugaragaro.
Eddy
Sabiti ni umwe mu bakunze kunenga cyane imikorere ya FERWAFA mu myaka ishize mu
biganiro bitandukanye yakoze, hakaba hitezwe impinduka azinjirana muri iri
shyirahamwe rikunze gutungwa agatoki cyane ku mikorere mibi.
TANGA IGITECYEREZO