Bizimana Djihad wagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere, ntabwo azitabira imikino ibiri y'Amavubi kubera kwandura Covid-19.
Kuri gahunda byari biteganyijwe ko Bizimana Djihad azagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, gusa nyuma yo kwandura Covid-19 ntabwo uyu musore azakina imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Uganda.
Ubwo ikipe ya KMSK Deinze Bizimana Djihad akinira yiteguraga gukina umukino wa shampiyona yari ifite kuri iki cyumweru, iyi kipe yapimishije abakinnyi bayo byaje kurangira Bizimana Djihad bamusanzemo COVID-19, ahita ajyanwa mu kato.
Bizimana Djihad asanzwe ari umukinnyi ugenderwaho mu Mavubi
Bizimana Djihad usanzwe akina mu kibuga hagati, yari mu bakinnyi Amavubi yakoresheje mu mikino ibiri yahuyemo na Mali ndetse na Kenya.
Amavubi afite imikino ibiri azahuramo na Uganda aho umukino ubanza uzaba kuri uyu wa Kane tariki 7, naho umukino wo kwishyura uzabere muri Uganda.
TANGA IGITECYEREZO