Umunyarwenya Ndahiro Emmanuel [Taiku Ndahiro] uzwi mu banyarwenya bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye mu itangazamakuru aho yatangiye gukora kuri Radio/Tv10.
Uyu musore yamenyekanye muri ‘video’ ze zitandukanye
harimo iyo avuga kuri Covid-19 ari mu isanduku, akavuga ko n’ubwo yapfuye
ahangayikishijwe na Coronavirus. Muri iyo ‘Video’ avugamo ko yapfuye yambaye
ikabutura ya Eric.
Taikun yanateye urwenya ku kuntu umusirikare atereta
n’ukuntu Pasiteri atereta.
Kuri Radio/Tv10, Taikun azajya akora ibiganiro byibanda ku myidagaduro cyane cyane agaruka ku makuru yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba,
ndetse azajya akora n’ibiganiro by’urwenya, bizajya bitambuka kuri Radio/Tv10
mu bihe bitandukanye.
Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye urugendo rw’itangazamakuru
nyuma y’igihe abiharanira, ashaka kugera ku nzozi ze. Ati “Ninjiye mu
itangazamakuru kuko nabyize. Ikindi, ninjiyemo kuko nararikundaga kuva cyera. Nishimiye
kuba muri Radio/Tv10.”
Uyu musore wavutse mu 2001, avuga ko yatangiye gukora
urwenya mu 2015 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ari nabwo
yiyemezaga gukomeza impano ye.
Taikun avuka mu muryango w’abana batanu, ni
ubuheta. Aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza muri Tanzania, aho yize
ibijyanye n’itangazamakuru. Uyu musore yivuga nk’umuntu ‘ukunda kugira uruhare
mu byishimo by’abantu’.
Uyu musore yize amashuri abanza mu karere ka Ngoma mu
Ntara y'Iburasirazuba, akomeza ayisumbuye mu karere ka Ngoma n'ubundi, ahereye
ku ishuri ryitwa ASPEK nyuma yimukira ku ishuri rizwi nka 'Les Hillondere' mu
mwaka we wa kabiri.
Nyuma yaje kuhava ajya kwiga muri Agape mu mwaka wa gatatu, arangije atangira umwaka wa kane mu karere ka Kayonza ahazwi nka Nyamirama ari naho yarangirije amashuri ye yisumbuye.
Amashuri ye ya kaminuza yahise ajya kuyiga mu gihugu
cya Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu Mujyi
wa Mwanza.
Taikun yavuze ko yakuze akunda itangazamakuru binatuma
ari byo yize muri Kaminuza
KANDA HANO UREBE FILIME TAIKUN NDAHIRO ARI GUKINAMO MURI IKI GIHE
TANGA IGITECYEREZO