Kigali

Ni bwo bukwe buhendutse ku isi! Banze kwivuna no gusesagura amafaranga bakora ubukwe ari babiri bonyine-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/10/2021 11:36
5


Ubusanzwe ubukwe buba busaba amafaranga menshi mu kubutegura ariyo mpamvu abagiye gukora ubukwe basaba inkunga mu miryango n'inshuti ngo bubashe kugenda neza, gusa muri Afurika y'Epfo umusore n'umukobwa bahisemo gukora ubukwe ari babiri gusa.



Mu bukwe usanga imiryango yombi iba yateranye, ibyishimo ari byinshi cyane, bakarya bakanwa, bagatanga impano zitandukanye z'urwibutso. Abakoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Faceofmala berekanye ubukwe bwari burimo umugeni n'umukwe gusa.


Amakuru avuga ko aba bageni ari abo muri Afurika y'Epfo baba no muri America. Inkuru zitandukanye zivuga ko ubu bukwe ari bwo buhendutse cyane ku isi. Ni ubukwe butatumye umusore agura imyenda cyangwa umukobwa ngo agire ibindi bintu agura, babifashe ari nk'aho batembereye ariko binjira mu rusengero barasezerana ari babiri baritahira. Nta birori byabaye mu rugo rw'abageni.


Bakoze ubukwe ari bibiri gusa nta basore n'inkumi babagaragiye habe n'abo mu miryango yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byukusenge Madeleinne3 years ago
    Nabandi bumvireho iki si igihe cyo gusesagura.
  • clementine ndacyayisenga3 years ago
    Kbs ibi ndabishyigikiye ubukwe buravuna cyane ariko iyo utigoye bigenda neza cyane
  • Theo3 years ago
    Eeeh,nonese izindabo mbona nibo bazinyanyagije hasi???
  • Esperance uwiringiyimana3 years ago
    Ndabashimye kugikorwa bakoze nukuri icyambere nuko bashyingiwe ibindi ntacyo bitwaye baduhaye urugero rwiza
  • Nizeyimana Darius3 years ago
    N'abandi bumvireho.





Inyarwanda BACKGROUND