RFL
Kigali

Shalom choir yashyize hanze indirimbo 'Ineza yawe' y'ishimwe ku Mana yiyeretse benshi mu bihe bya Covid-19-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2021 8:19
0


Korali Shalom ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge yakoze mu nganzo ishima Imana yagaragarije benshi uburinzi bwayo muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19 by'umwihariko mu bihe bya 'Guma mu Rugo' aho benshi bahagaritse akazi nta bundi buryo bafite bwo kubaho ariko Imana ikabarinda.



Muri iyi ndirimbo 'Ineza yawe' y'iminota 4 n'amasegonda 44, Shalom choir baterura bagira bati "Ineza yawe twarayibonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Urukundo rwawe twararubonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Imbabazi zawe twarazibonye mu bihe bibi no mu bihe byiza. Si uko twari tubikwiye, ni ubuntu bwawe gusa watugiriye, ushimwe. Ntacyo twabona tuguha keretse ibitambo by'amashimwe, bikubere umubavu uguhumurira neza. Akira izi nzabya ari zo mitima yacu, fungura, reka ukwire hose, amashimwe aguhumurire".

Ndahimana Gaspard, Umuyobozi wa Korali Shalom yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya bayikoze bagamije kubwira abantu Ineza y'Imana yabanye nabo. Yagize ati: "Ubutumwa rero twanyujije muri iyi ndimbo 'Ineza yawe', urebye twashatse kubwira abantu ineza y'Imana kuko yabanye natwe mu bihe bikomeye turimo dusohokamo bya Covid-19 iratugaburira tudakora mbese dukwiye kuyitambira ibitambo by'ishimwe cyane tukayiha imitima yacu".

Ku bijyanye no kuba basohoye iyi ndirimbo y'ishimwe ku Mana yabiyeretse mu bihe bya Koronavirus kandi nyamara Covid-19 igihari, Ndahimana yavuze ko hari byinshi byo gushima Imana kuko hari abarwaye Covid-19 barayikira, abandi babona icyo kurya aho byari bikomeye, n'ibindi. Ati "Impamvu tuyisohoye muri ibi bihe twe nka chorale Shalom turazirikana ibihe tuvuyemo uburyo Imana yaturengeye twabonye iturinda iki cyorezo n'abakirwaye yarabakijije, yagaburiye abashonje, si uko twari beza ni ubuntu yatugiriye gusa". 


Nyuma y'iyi ndirimbo 'Ineza Yawe', Shalom choir yatangaje ko hari byinshi byiza ihishiye abakunzi bayo birimo n'igitaramo igihe cyose icyorezo cya Covid-19 cyaba kirangiye. Ati "Ibyo tubateganyiriza ni byinshi ariko nk'uko mubizi tucyari mu bihe bya Covid-19 ariko biramutse bidukundiye twabakorera igitaramo kiza mbere y'uko umwaka wa 2021 urangira kandi turakomeza no kubagezaho indirimbo nshya turi gutunganya. Ubundi mukomeze muryoherwe n'iyo ndirimbo twabagejejeho ndetse n'izindi zose zatambutse".

Perezida wa Shalom choir, yavuze ko indirimbo zabo ziri ku rukuta rwabo rwa Youtube ari rwo Shalom Choir Rwanda anibutsa abakunzi babo gukurikira iyi korali ku mbuga zayo nkoranyambaga zirimo Instagram, Facebook, Youtube n'izindi. Shalom choir iri mu makorali akunzwe muri Kigali, ikaba yaramamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: 'Nzirata umusaraba', 'Nzamamaza', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', 'Uravuga bikaba', 'Ijambo ryawe rirarema' n'izindi.

Shalom choir yakoze mu nganzo ishimira Imana yigaragarije benshi muri Covid-19

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'INEZA YAWE' YA SHALOM CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND