Ruhumuriza James [King James] yashyize hanze amashusho y'indirimbo igaruka ku rukundo umusore akunda uwo yihebeye, aho aba umubwira ko azahora aziritse ku nkingi y'umutima umukunda 'Ubudahwema'. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri Amerika.
Muri iyi ndirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 26, King Jamnes atangira yibaza niba umuntu yuhiriye urukundo rwanamba, agakomeza abwira umukobwa akunda ko ari we mpamvu ye yo kubaho kandi ko azahora aziritse ku nkingi y'umutima we. Yateruye aririmba ati "Ese urukundo urwuhiriye rwanamba?"
Arakomeza ati "Oya! Ubwose rudindira ku bw'impamvu ingana ururo, gusa urwo unkunda ndabizi neza nta cyarutokoza (... ) nzirikana y'uko umutima wawe wawunzigamiye! .. ,uri impamvu yo kwicuma kw'iminsi yanjye. Uzahora uziritse ku nkingi y'umutima wagukunze ubudahwema".
King James aririmba amagambo agaragaza ko azakomeza gukunda umukunzi we ku buryo bukwiriye ndetse ko azahora akumbura uwo bakunda ubudahwema n'ubwo ngo baba bari kumwe. King James ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bamze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zifashishwa na benshi iyo bari kuganiriza abo bakunda. Ntawashidikanya ko ari umwe mu bafasha abantu kwegukana abo bakunda binyuze mu mitoma ye akubira mu ndirimbo ze.
Amajwi y'indirimbo nshya 'Ubudahwema' ya King James yakozwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yakozwe na Cedric umaze kumenyekana mu gukora amashusho y'indirimbo z'abahanzi Nyarwanda batandukanye. 'Ubudahwema' iri ku muzingo King James yise 'Ubushobozi'.
TANGA IGITECYEREZO