RFL
Kigali

U Bwongereza: Dj Dizzo arajwe ishinga no kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda mu mahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2021 20:04
0


N’ubwo icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugariza Isi, ibihugu bimwe na bimwe bikomeje gusubukura ibikorwa bihuza abantu ku buryo hari abatangiye kujya mu tubyiniro kumva umuziki uvangwa na'ba Dj, ibitaramo bitandukanye n’ibindi.



Igihe cya ‘Guma mu Rugo’ hamwe na hamwe ku Isi cyahaye umwanya uhagije aba Dj bakora intonde (Playlist) z’indirimbo zifite umudiho umwe, umuntu yakumva igihe kinini.

Aba Dj bagizweho ingaruka na Covid-19 nk’abandi. Akazi kabo kenshi bagakora mu bitaramo, utubyiniro n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abantu bitari kuba mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Dj Dizzo ubarizwa mu Bwongereza ari mu banyarwanda bavanga umuziki (Dj) babarizwa mu mahanga, bari kwigaragaza muri iki gihe bitewe na ‘mixtape’ amaze gushyira ku isoko n’ibindi bikorwa.

Uyu musore yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu 2015 ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko. Icyo gihe ariko nta bikoresho n’ubumenyi yari afite kuri uyu mwuga.

Byamusabye kubanza gushaka ibikoresho no gusoza amasomo y’ishuri kugira ngo yinjire mu kibuga azi ibyo agikora gukora.

Yatangiye akora ‘mixtape’ y’indirimbo z’umuhanzikazi Ciney, ‘mixtape’ yakubiyeho indirimbo zitandukanye, harimo n’iyo guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Dj Dizzo yagize ati “Iyi ‘mixtape’ nayikoze mu rwego rwo kunamira Jay Polly. Ni indirimbo zimara iminota irenga 30… Ni indirimbo zampinduriye ubuzima ku bwanjye. Zatumye menya Jay Polly.”

Izi ‘mixtape’ avuga ko ibitekerezo bizitangwaho bimugaragariza ko ari mu murongo mwiza w’aba Dj biyemeje gususurutsa abantu binyuze mu muziki.

Uyu musore avuga ko ashyize imbere gukora ‘mixtape’ z’indirimbo z’abahanzi Nyarwanda mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Ati “N’ubu ndacyari gukora kandi mfite icyizere cyo gukomeza guteza imbere umuziki w’u Rwanda ku Isi yose. Ubu duhagaze neza, indirimbo zirarebwa ni ibintu ariko dukeneye gukomeza gutekereza kure hashoboka.”

“Ndi kugerageza kugira ngo ndebe niba hari icyo twakora gishya, cyaba kitarakozwe n’abandi ba Dj. Igihe icyo ari cyo cyose ndi gushaka uko indirimbo Nyarwanda zamenyekana, ndashaka ko umuziki w’u Rwanda ugera kuri rwa rwego rutaragerwaho.”

Yavuze ko ataratangira gucuranga mu bitaramo by’abahanzi, ariko ko ari yo ntego afite mu buzima bwe.

Avuga ko umunsi umwe azategura igitaramo imbona nkubone agahuza aba Dj batandukanye, agamije guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

  

Dj Dizzo yavuze ko arajwe ishinga no guteza imbere umuziki w’u Rwanda

 

Dj Dizzo avuga ko yinjiye mu byo kuvanga umuziki kubera ko yakuze akunda umuziki

 

Dizzo yakoze ‘mixtape’ y’indirimbo z’umuhanzikazi Ciney 

KANDA HANO WUMVE ‘MIXTAPE’ZITANDUKANYE ZAKOZWE NA DJ DIZZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND