RFL
Kigali

Zamukana na 4G: MTN Rwanda yongereye interineti yihuta ya 4G ku bakiriya bayo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:30/09/2021 22:29
1


MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yongereye interineti yihuta ya 4G, ibintu bizatuma abakiriya bayo bazajya babona interinet nyinshi yisumbuye nta giciro kiyongereyeho.



Interineti y'ukwezi yatangaga 4GB ku 5000 Rwf na 12GB ku 10000Rwf, ubu ziri gutangwa ari 7GB na 30GB uko zikurikirana ku giciro kimwe. Abakiriya bakwakira iyi nyongera bakanda *345# ubundi bagahitamo uburyo bwa 4 bwo kugura interineti ya 4G. Intego ya MTN Rwanda yo guhindura imibereho y'abakiriya mu ikoranabuhanga binyuze muri iyi nyongera bageneye abakiriya, ni uko buri wese akwiriye kubona inyungu ku mibereho igezweho mu isi y'ikoranabuhanga.

Yaw Ankoma Agyapong, umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abakiriya n'ikoranabuhanga yagize ati: "Imyaka ibiri ishize yahishuye ikenerwa ry'ingenzi rya interineti nziza, inagaragaza uburyo gukoresha interineti bitakiri iby'icyubahiro gusa ahubwo ari ingenzi. Muri MTN, turakora cyane kugira ngo ibiciro n'agaciro bijyane.  Uku kongera interineti ya 4G biha abakiriya bacu ubunararibonye na interineti ihagije yo gushakisha, gukoresha no gukura ibintu ku mbuga nkoranyambaga (downloading)".

Abakiriya bafite telefoni za 4G ku muyoboro wa MTN batari kwishimira serivise ya 4G muri telephone zabo, basabwa gukanda *456*1# bakamenya niba bafite SIM Card ya 4G. Abafite telephone za 4G bose bakaba badafite Sim card za 4G barasabwa guhinduza Simukadi (Sim swap) ku ishami rya MTN iryo ari ryo ryose ribegereye. Abakiriya bafite telefone zakira 4G banafite Simukadi za 4G ariko batabasha kwishimira serivise za 4G, kugira ngo bakoreshe interinti ya 4G/LTE barasabwa kubahiriza amabwiriza ari ku rubuga http://www.mtn.co.rw/4G-seffings

Abakiriya badafite telefoni zakira 4G basura ishami iryo ari ryo ryose bakagurisha izo bari basanzwe bakoresha maze bagahabwa izakwakira 4G bagatangira kuryoherwa nayo Ned's n'umuvuduko wayo.

MTN Rwandace (PLC (MTN Rwanda) niyo kompanyi iyoboye isoko mu bijyanye n'itumanaho rya telefoni mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora mu kwagura no guteza imbere ibikorwa byayo kandi niwo muyoboro wa 1 mu gihugu. MTN Rwanda itanga udushya dutandukane ku bakiriya ndetse n'ibigo harimo gutanga ama inite, interineti, interineti ikomatanyije. Niyo ya mbere mu bijyane n'ikoranabuhanga ry'amafaranga kuri telefoni binyuze mu kigo cyayo, Mobile Money Rwanda Ltd.

Ryoherwa na interineti yihuta ya 4G wazaniwe na MTN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikorimana inosa2 years ago
    nkeney umukunzi arine j





Inyarwanda BACKGROUND