RFL
Kigali

Umugabo yakubise uruhinja urushyi ruhita rupfa aruziza ko rumunyariye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/09/2021 14:26
0


Uruhinja ruba rutaramenya gutandukanya ikibi n'ikiza, ariyo mpamvu umwana muto wese aba atazi ibyo arimo, gusa umugabo wo muri Amerika Arturo Santiago Pena-Almanza Jr, yagize umujinya akubita urushyi uruhinja rwe rw'imyaka 2 rurapfa.



Kuwa  28  Nzeri, umugabo uzwi ku izina rya  Arturo Santiago Pena-Almanza Jr, yatawe muri yombi nyuma yo kwica umuhungu we w’imyaka ibiri. Yakubise umwana we urushyi umwana abura umwuka  arapfa.  Arturo Santiago Pena-Almanza Jr., yakubise umuhungu w'uruhinja  inshuro nyinshi ubwo bari  muri gare ya  300  Brown Drive muri Irving.


Ku ikubitiro, uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa gatatu ashinjwa urupfu rw'umuhungu we, iperereza ryemeje ko urupfu rw’umuhungu atari impanuka ahubwo yakubiswe urushyi agahungabana. Nk'uko StarTelegram ibitangaza, Pena-Almanza yahamijwe  icyaha cyo kwica umuntu agezwa muri gereza ya Dallas. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND