RFL
Kigali

Sam Karenzi wasezeye kuri Radio10 agiye gutangiza ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri Fine FM

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/09/2021 13:16
0


Nyuma y’amezi 15 akorera ikigo cy’itangazamakuru cya Radio/TV10, Umunyamakuru ukora ikiganiro cya siporo, Sam Karenzi, yamaze gusezera, yerekeza kuri Radio ya Fine FM mu kiganiro gishya cyitwa ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kizatangira gutambuka tariki ya 04 Ukwakira 2021.



Karenzi wavugwaga ko ashobora kuba umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, yafashe icyemezo cyo gusezera kuri Radio10 nyuma y’ibibazo byabaye mu kiganiro yakoragamo cyitwa ‘Urukiko’ byanatumye akurwa kuri micro, agirwa umuyobozi wa Radio, ibintu uyu mugabo atishimiye na gato.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Karenzi yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, asezera kuri Radio 10 yakoreraga kuva muri Kamena 2020.

Yagize ati “Ndashima Radio/TV10, ubuyobozi ndetse n’abakozi bose, ntibagiwe n’abakunzi batahwemye kudushyigikira. Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. Mwarakoze”.

Ikiganiro Urukiko rw’imikino kuri Radio10 cyatangiye kumvikana kuva muri Kamena 2020, kikaba cyarahuriyemo Abanyamakuru Bane aribo Sam Karenzi, Kazungu Clever, Axel Horaho na Kalisa Bruno Taifa.

Iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse gikundwa n’abatari bake, kubera amakuru cyabaga gifite utasanga ahandi, cyashyizwe ku iherezo tariki ya 1 Nyakanga 2021, ubwo ubuyobozi bukuru bw’iki kigo bwakoraga impinduka mu banyamakuru bagikoraga, byavuzwe ko impinduka zakozwe nabo bitabaturutseho ahubwo babisabwe n’ababarusha ububasha.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 ku mugoroba, mu gihe Horaho Axel we yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera.

Nyuma y’izi mpinduka zakozwe ntizishimishe bamwe mu banyamakuru bakoraga iki kiganiro, havuzwe byinshi kuri Sam Karenzi, wavugwaga mu bunyamabanga bwa FERWAFA, ahandi akavugwa nk’umunyamakuru mushya wa Fine FM.

Ubwo aheruka kuganira na Inyarwanda.com, Sam Karenzi yagize ati”Ntabwo ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA mbizi, nanjye ndabyumva gutyo, ibizakurikiraho muzabimenya ninsoza amasezerano yanjye hano, kuko ubu ndacyari umukozi w’iki kigo”.

Karenzi yemeje ko agiye gukora kuri Fine FM, avuga ko n’ubwo bitarasobanuka, ikiganiro cyabo kizitwa “Urukiko rw’Ubujurire” kizajya gitangira saa yine za mugitondo, kikamara amasaha atatu.

Yagize ati “Ni byo tuzatangira kumvikana kuri Fine FM ivugira kuri 91.3, kuva tariki ya 4 Ukwakira 2021. Tugiye kujurira, nyuma y’uko ibya mbere bihagaritswe, ubu tugiye kujurira, ni Urukiko rw’Ubujurire”.

Ntabwo abanyamakuru bazakorana na Karenzi baramenyekana, gusa bamwe mubo bakoranaga kuri Radio10 n'ubundi bazakomezanya mu kiganiro Urukiko rw'ubujurire, ndetse hakazaba harimo n'abandi bashya.

Sam Karenzi amaze igihe kirekire mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze kuri Radio Salus, ari naho yamenyekanye cyane na Radio10, ndetse akaba ari umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC.


Ubutumwa bwa Sam Karenzi asezera kuri Radio/TV10

Sam Karenzi agiye gutangiza ikiganiro gishya cyitwa 'Urukiko rw'Ubujurire' kuri Fine FM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND