Mbabazi
uherutse kurushinga, azwi cyane mu biganiro bitandukanye birimo ‘Zoom In’
akorera kuri Televiziyo y’u Rwanda, ikiganiro ‘Samedi Détente’ gitambuka kuri Radio
Rwanda n’ibindi.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, yasangije abamurikira ikiganiro cya mbere
kuri Youtube iri mu mazina ye ‘Gérard Mbabazi’ , yagiranye n’Umunyamakuru mugenzi
we w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Clara Uwineza.
Clara
azwi mu biganiro kuri Radio Rwanda bitandukanye birimo ‘Nta rungu’, ndetse
akina muri filime ‘Indoto’ itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Uyu
munyamakuru yatanze ubuhamya bukomeye ku buzima bwe, agaruka ku kuntu yiguriye
isanduku yo kuzamushyinguramo n’ikibanza azashyingurwamo i Rusororo.
Yanagarutse ku kuntu ubuzima bwamukoreye nyuma y’uko Se yitabye
Imana.
Mbabazi
avuga ko yatangije ibi biganiro, kugira ngo abantu babone umuyoboro wo
gusangizanya ubuhamya bw’ibyakomerekeje umutima, bahozanye, ubuzima bukomeze.
Gérard yabwiye INYARWANDA, ko ibiganiro bye bizajya byibanda ku isanamitima.
Ati “Nzajya nyinyuzaho (shene ya Youtube) ibiganiro bigaruka cyane ku
Isanamitima. Abafite ibikomere cyangwa n'ubuzima bifuza kudusangiza, tuzajya
tuganira kandi twumvane cyane ko twese hari icyo ubuzima bwatwigishije."
Uyu
munyamakuru yavuze ko ibi biganiro abyitezeho kumwubaka nawe ubwe, kuko hari
ibyo yaciyemo cyangwa n’ibyo acamo. Ni ibiganiro kandi yitezeho ko bizafasha
benshi babana n’ibikomere, kuko yabashyiriyeho umurongo uzaruhura agahinda
kabo.
Ati “Niteze ubuzima muri ibi biganiro; haba ku ruhande rwanjye kuko iyo nganira cyane n'abantu ku buzima, nanjye ubwanjye ndubakika bitewe nanjye n'ibyo ncamo cyangwa n'ibyo naciyemo."
"Niteze kandi ko hari ubuzima buzagaruka kuri benshi
basaga nk’aho bari barihebye; haba abo tuganira cyangwa abareba ibiganiro byacu."
Umunyamakuru Gérard Mbabazi yafunguye shene ya Youtube azajya anyuzaho ibiganiro byibanda ku isanamitima

Gérard
Mbabazi yavuze ko ibi biganiro bizamwubaka bifashe n’abandi bafite ibikomere
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GERARD MBABAZI YAGIRANYE NA CLARA UWINEZA
