Uganda: Doreen Kabarebe yibasiwe n'abafana nyuma yo kuvuga ko kuva yavuka atararya ibishyimbo cyangwa ngo bamusome

Imyidagaduro - 28/09/2021 4:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Uganda: Doreen Kabarebe yibasiwe n'abafana nyuma yo kuvuga ko kuva yavuka atararya ibishyimbo cyangwa ngo bamusome

Biragoye kubona hari umuntu utararya ibishyimbo akomoka mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba kuko babihinga. Gusa birashoboka nk'uko Umunyamideli ukomeye muri Uganda Doreeen Kabarebe avuga ko atazi uko ibishyimbo biba bimeze mu kanwa yewe ngo nta n'umuntu uramusoma.

Umunyamideli watsindiye ibihembo byinshi muri Uganda, Doreen Kabareebe avuga ko nta buryo na bumwe ku isi watekamo ibishyimbo ngo abirye mu buzima bwe. Mu kiganiro na NBS TV, uyu munyamideli yatangaje ibintu bigoranye kubyumva ariko ashimangira ko ari ko kuri guhari rwose ko ibishyimbo abyumva gutyo, atarabirya.


Doreen yavuze ko n'iyo umuntu yagerageza guhinga ibishyimbo bikamera nk'inyama z'inka cyangwa inkoko atabumbura akanwa ke ngo abirye. Abakurikira ikiganiro kuri Television yabitangarijeho bohereje ubutumwa bamushinja kwiyemera no kwirata kuko nta muturage wo muri Uganda utararya ibishyimbo kuko ahanini ari byo biryo byaho nk'uko Mbu ibitangaza.

Doreen Kabarebe ni umunyamideli ukomeye muri Uganda

Uyu munyamideli avuga ko kutarya ibishyimbo ntacyo byamutwara aramutse abiriye, ahubwo ngo kuba we yariyemee ko bitazamugera mu kanwa yabitewe no kuba yaravutse abona Se atabikunda nawe birangira abizinutswe atyo. Mu mezi ashize ni bwo Doreen yatangaje kandi ko kuva yavuka nta muntu uramusoma. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...