RFL
Kigali

Rayon Sports: Rutahizamu w'umunya-Mali yasinye imyaka Ibiri, Abanya-Maroc bakora imyitozo ya mbere mu Nzove -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/09/2021 16:42
1


Souleyman Sanogo ukomoka muriMali wari umaze iminsi mu igeragezwa muri Rayon Sports, nyuma yo kwigaragaza mu mikino ya gicuti akanakora neza ibizamini yahawe mu myitozo, byarangiye ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse abanya-Maroc babiri bavuye muri Raja Cassablanca bakora imyitozo ya mbere muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.



Kuru uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko rutahizamu mpuzamahanga w’umunya-Mali, Souleyman Sanogo yasinyiye iyo kipe amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutsinda igeragezwa yari amazemo iminsi.

Sanogo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azakinira Rayon Sports, ndetse ahabwa nimero 9 azajya yambara. Uyu munya-Mali abaye umukinnyi wa kabiri wari mu igeragezwa, uhawe amasezerano muri Rayon Sports, nyuma ya rutahizamu w’umunya-Cameroun, Willy Onana nawe uherutse guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kabiri kandi nibwo Abakinnyi babiri baje nk’intizanyo za Raja Cassablanca batangiye imyitozo muri Rayon Sports, aho bagaragaye mu kibuga bakorana n’abandi mu Nzove, mumyitozo yo mu gitondo.

Abakinnyi 2 bakomoka muri Maroc, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine batijwe Rayon Sports ku wa Gatandatu na Raja Casablanca yo muri Maroc bafitanye amasezerano y’ubufatanye, batangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ku Cyumweru, aba bakinnyi bombi bakoze imyitozo yabo ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri mu gitondo.

Rayon Sports ikomeje kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira, ubu imaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho yatsinze Musanze FC igitego 1-0 na AS Muhanga ibitego 3-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC ku wa Gatatu, ikazongera kugaruka mu kibuga ikina na AS Kigali ku wa Gatandatu.

Souleyman Sanogo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2

Sanogo yahawe nimero 9 azajya yambara muri Rayon Sports

Rharb Youssef na Ayoub bakoze imyitozo ya mbere muiri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Raja yo muri Maroc





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana eric.2 years ago
    Murikudukorera umuti. Thank you.





Inyarwanda BACKGROUND