Eric Omondi utunze
akayabo kabarirwa muri za Miliyoni z’amadorali ni umunya Kenya w’umushoramari, wamenyekanye mu rwenya. Kuri ubu arajwe ishinga no kuzamura ibyo akora ariko by’umwihariko
ashingira ku ikoranabuhanga ry’imbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo kubona umwe mu
bashabitsi bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram wenda kuzuzu Miliyoni y’abamukurikira
kuri uru rubuga, ndetse ukomeje kugenda agirirwa icyizere n’ikompanyi zinyuranye
yo kuzamamariza, Shaddyboo atangaza ko afitanye umushinga na Omondi atasobanuye
neza, ahubwo yabajije abamukurikira icyo bakwitega agira ati:"Mufore ari iki
turi kubategurira na Eric Omondi."
INYARWANDA yabateguriye
iby’ibanze ku buzima bw’umwe mu banyarwenya bakunzwe muri Africa, kuri ubu ufite
urubuga rwa Youtube anyuzaho amashusho anyuranye rufite aba subscribers barenga
ibihumbi magana 517, na Miliyoni zirenga 3.6 z’abamukurikira kuri Instagram.
Shaddyboo mu mashusho yasangije abamukurikira, agaragara ari kumwe na Eric Omondi
Eric Omondi
yatangiye kwinjira mu bijyanye n’umwuga
wo gutera urwenya yiga mu mashuri yisumbuye.
Yakoze ikiganiro cya Churchill yaje kureka akurikira inzozi ze zaje kubyara imbuto
ikomeye n’ubu yamugize icyamamare. Kugeza ubu uyu mugabo w’imyaka 44 ntarashaka, ariko afite umukunzi witwa Jackie Maribe nk’uko Citizen TV yabitangaje aba bombi
bakaba bafitanye umwana w’umuhungu.
Ubundi Eric Omondi
yavutse kuwa 17 Nzeri 1977 mu gace ka Siaya mu gihugu cya Kenya, ni umwana wa
kabiri mu bana bavukana. Yize amashuri abanza mu ryitwa Kondele azagukomereza
ayisumbuye muri Kisumu, maze azagusozanya amanota yo hejuru akomereza kaminuza
mu yitwa Daystar yakuyemo impamyabumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru (Mass
Communication & Journalism).
Binyuze ku rukuta rwa
Youtube yafunguye, asangiza abamukurikira amashusho anyuranye y’urwenya aba yateguye, kimwe n’indirimbo z’abahanzi banyuranye asubiramo bo mu gihugu cya Kenya no
hanze yacyo.
Ibyo bituma abantu
benshi bishimira kumukurikira, ndetse abakora ‘subscribe’ bakomeza biyongera
umunsi ku wundi. Uretse ibyo gukoresha youtube, Eric Omondi ni umwanditsi
wanashinze ikompanyi iri muzikomeye, zitegura ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro
yitwa ‘Big Tyme Entertainment Company’ , afite n’inzu itunganya umuziki yitiriwe
izina rye.
Agenda kandi afasha,
akangurira, anigisha urubyiruko kuzamura impano zabo bifashishije bicye bafite. Eric akora ibikorwa byo kwamamariza ikompanyi zinyuranye binyuze
mu ikoranabuhanga, yagiye agirwa ‘Brand Ambassador’ wa kompanyi zinyuranye zirimo
OLX, Dolar Flour n’izindi kandi abakoranye nawe bose mu gihe gito, umusaruro w’ibyo
bakora wagiye urushaho gutumbagira.

Youtube Channel ibaruze mu mazina bwite ya Eric Omondi yayifunguye mu mwaka wa 2015, ariko imaze kugira umusaruro rusange wa Miliyoni 50 zirenga zifite mbarwa mu Rwanda mu bakora umuziki na comedy
Imikorere ya Eric mu kwamamaza
iratangaje cyane kuko ngo yifitemo ubushobozi bwo kureshya abaguzi, binyuze mu
dushya ashyira mu kuvuga icyo yamamaza.
Yifashishije ikompanyi
yatangije ya Big Time Entertainment na Eric Omondi Studios, akorera ubucuruzi
kuri murandasi ahereye ku banyamuziki, abakora urwenya, abakinnyi ba filimi,
abanyabugeni batandukanye bifuza serivisi zinyuranye n’ibicuruzwa, akabafasha
kubibona mu buryo bworoshye binyuze kandi ku mbuga zinyuranye n’abakunzi be
abasha kuba yabafasha kubona ibyo bifuza mu buryo bwihuse.
Umutungo wa Eric Omondi Ongea
ubarirwa muri Miliyoni 1 y’amadorali kuzamura yakuye mu bitaramo bigari n’ibito
agenda akora, n’amashusho y’urwenya akomeza gucururiza ku mbuga zinyuranye, kimwe
n’ikompanyi zinyuranye yamamariza ibikorwa n’iye bwite yashinze kimwe na studio
itunganya umuziki afite.
Yigeze kuba umwe mu
bakoraga ikiganiro cya Churchil n’ibindi biganiro bitandukanye, byanyuraga kuri
televiziyo zitandukanye mu gihugu cya Kenya zirimo nk’iyitwa NTV nk’umuntu wize
itangazamakuru.
Nyamara azakubitera
umugongo yiyegurira imyidagaduro ishingiye k’umuziki n’urwenya akora neza, ku myaka afite Eric Omondi ari mu byamamare bikomeye muri Kenya kandi
bifite umuvuduko mu iterambere by’umwihariko rishingiye ku ikoranabuhanga.

Shaddyboo yaciye amarenga mu butumwa yashyize kuri Instagram ye ikurikirwa n'abantu benshi mu Rwanda, ko hari umushinga afitanye na Eric Omondi
Umunyarwenda n'umushoramari waminuje mu bijyanye n'itangazamakuru ufite ikompanyi akanamamariza nyinshi muri Kenya Eric Omondi
Uburyo Eric Omondi yamamazamo butuma ikopmpanyi nyinshi zishimira gukorana nawe kuko buba burimo uduushya bigaha umusaruro abamwifashisha
Eric Omondi afite umutungo ubarizwa hagati ya Miliyari 1Frw na 5Frw

Ubutumwa bwa Shaddyboo buca amarenga ko afitanye umushinga na Eric Omondi
SRC:KESCHOLARS,COM NA KENYANCONSULT.CO.KE