York Rafael ukinira ikipe ya AFC Eskistuna yo mu cyiciro cya Kabiri muri Suède, yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ‘Amavubi’ nyuma yo kutagaragara mu mikino ibiri u Rwanda ruheruka gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.
Impuzamashyirahamwe
y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yamaze gusubiza Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
mu Rwanda ‘FERWAFA’ yemerera York Rafael ushobora gukina nka rutahizamu cyangwa
mu kibuga hagati, nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi.
York
azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakinamo na Uganda wo gushaka tike y’igikombe
cy’isi taliki ya 07 Ukwakira uyu mwaka ndetse n’uwo kwishyura uteganyijwe
tariki ya 10 Ukwakira 2021.
Uyu
mukinnyi ukinira Eskilstuna mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède ntiyagaragaye mu mukino
u Rwanda rwatsinzwemo na Mali igitego 1-0 tariki ya 1 Nzeri kubera kubura
ibyangombwa byuzuye bibimwemerera gukina, ndetse ntiyakinnye umukino u Rwanda
rwanganyijemo na Kenya igitego 1-1, i Kigali tariki ya 5 Nzeri 2021.
York
Rafael yavutse ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, tariki
17 Werurwe 1999 i Gavle muri Suède.
Yatangiye
umupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe y’abato ya Bryanas IF ayivamo yerekeza
muri Sandvikens IF ari na ho yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi ufite ejo
hazaza heza.
Kuva
mu 2014, York yahise azamurwa muri Sandvikens IF ayikinira imikino 38 atsindamo
ibitego bitandatu, ubu akaba ari umukinnyi wa AFC Eskistuna ikina Icyiciro cya
Kabiri muri Suède.
Mu
2015 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Suède y’Abatarengeje imyaka 16,
ayikinira imikino itandatu kugeza mu 2016. Nyuma yakiniye Suède y’Abatarengeje
imyaka 19 na yo ayikinira imikino 11 atsindamo igitego kimwe.
TANGA IGITECYEREZO