Kigali

Gahungu Habarurema mu bakinnyi bitabajwe na Mashami mu Amavubi yitegura Uganda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/09/2021 16:24
0


Umunyezamu w’ikipe ya Police FC, Gahungu Habarurema yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri ya Uganda, nyuma y’igihe kirekire atitabazwa mu Mavubi.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi mirongo itatu na batandatu (36) bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Umukino ubanza uzabera i Kigali aho Amavubi azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali guhera saa moya z’ijoro mu gihe umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 i Kampala muri Uganda.

Nta mpinduka nyinshi zagaragaye mu bakinnyi bitabajwe na Mashami Vincent ugereranyije n’abakinnyi yaherukaga kwitabaza ku mikino ibiri baheruka gukina, uretse umunyezamu w’ikipe ya Police FC, Habarurema Gahungu wongeye guhamagarwa mu Mavubi nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu ikipe y’igihugu.


Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 aho biteganyijwe ko Ikipe izacumbika kuri La Palisse Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku manywa mu gihe izajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali mu masaha ya nijoro.

Abakinnyi bahamagawe:

ABANYEZAMU

Mvuyekure Emery (Tusker Fc)

Buhake Twizere Clément (Strømmen If)

Ndayishimiye Eric (Unattached)

Gahungu Habarurema (Police Fc)

Ntwali Fiacre (As Kigali)

AB’INYUMA

Omborenga Fitina (Apr Fc)

Rukundo Denis (As Kigali)

Imanishimwe Emmanuel (Far Rabat)

Rutanga Eric (Police Fc)

Rwatubyaye Abdul (Fk Shkupi, Macedonia)

Nirisarike Salomon (Urartu Fc, Armenia)

Ngwabije Bryan Clovis (Sc Lyon, France)

Manzi Thierry (Fc Dila Gori, Georgia)

Bayisenge Emery (Unattached)

Niyigena Clément (Rayon Sports Fc)

Nemeyimana Kato Samuel (Bugesera Fc)

Mutsinzi Ange (Cd Trofense, Portugal)

ABO HAGATI

Bizimana Djihad (Kmsk Deinze)

Muhire Kevin (Unattached)

Rafael York (Afc Eskilstuna, Sweden)

Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports Fc)

Mukunzi Yannick (Sandvikens If, Sweden)

Niyonzima Olivier (As Kigali)

Twizeyimana Martin Fabrice (Police Fc)

Niyonzima Haruna (As Kigali)

Manishimwe Djabel (Apr Fc)

Nishimwe Blaise (Rayon Sports Fc)

Niyibizi Ramadhan (As Kigali)

AB’IMBERE

Kagere Medie (Simba Sc)

Tuyisenge Jacques (Apr Fc)

Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)

Hakizimana Muhadjir (Police Fc)

Twizerimana Onesme (Police Fc)

Nshuti Dominique Savio (Police Fc)

Kalisa Jamir (Vipers Sc, Uganda)

Mugunga Yves (Apr Fc)

U Rwanda ruherereye mu itsinda E hamwe na Uganda, Mali na Kenya. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu n’amanota 2 mu gihe u Rwanda ari urwa kane n’inota rimwe.

Abakinnyi 36 bitabajwe na Mashami Vincent

Amavubi aritegura imikino ibiri na Uganda mu kwezi gutaha kwa 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND