RFL
Kigali

Mico The Best yarushinze na Clarisse Ngwinondebe-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/09/2021 21:21
0


Umuhanzi Mico The Best wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, yamaze kwiyemeza kubana akaramata n'umugore we Clarisse Ngwinondebe, mu birori byitabirwe n'ibyamamare bitandukanye.




Nk’uko yari yabitangaje kuwa 24 Nzeri 2021, Mico The Best yamaze kurushinga n'umugore we kuri uyu wa 26 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n'abantu benshi barimo n'ibyamamare bitandukanye.

Ibi birori bije nyuma y’uko kuwa 04 Nyakanga 2020, uyu muhanzi yari yasabye ko yazabana akaramata na Clarisse akanamwambika impeta y'integuza.

Kuwa 09 Kanama 2021, Mico The Best nibwo yasezeranye imbere y'amategeko, mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo na Bruce Melodie.

Na none tariki ya 7 Nzeri 2021, Clarisse Ngwinondebe, wamaze kuba umugore wa Mico The Best, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka "Bridal Shower" mu rurimi rw’Icyongereza.


Mico The Best n'umugore we Clarisse Ngwinondebe basezeranye kubana akaramata none kuwa 26 Nzeri 2021


Mico The Best indirimbo yakoze yitwa Igare niyo mu mateka y'umuziki we yakunzwe n'abantu benshi

Imihango yo gusaba no gukwa yakurikiwe no gusezerana imbere y'Imana yitabiriwe n'abarimo Ndimbati, Nadege benshi bazi nka Nana na Nick Dimpoz n'abandi batandukanye

Ubukwe bwa Mico The Best bwasururukijwe n'abarimo Cyusa Ibrahim.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2021 Mico The Best yari yagaragaje umukunzi we ubwo yipimishaga icyorezo cya COVID19


Tariki ya 04 Nyakanga 2021 nibwo Mico The Best yambitse Clarisse impeta y'integuza 

Aha hari ku munsi wo gusezerana imbere y'amategeko kuwa 20 Kanama 2021

Mico The Best yagaragaje amatariki atangaza itaki y'ubukwe bwe yanasabye abazabwitabira kubanza kwipimisha COVID19 anatangaza ko bazipimishiriza kuri Polyclinic St Robert ahahoze Sky Hotel.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND