Ibi bihembo byatanzwe
mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, kuri Tv10 guhera saa moya n’igice
z’umugoroba. Aba bahanzi bari bahatanye kuva muri Nyakanga 2021, aho hifashishijwe
icyiciro cy’amatora yo kuri internet.
Abahanzi Glosby na Gang
Rope, ni bo bahize abandi begukana igihembo nyamukuru, babicyesha indirimbo yabo
bise ‘Let’s get it’ , bahembwa 1, 250, 000 Frw.
Iyi ndirimbo bayishyize
kuri shene ya Youtube tariki 25 Mata 2021, imaze kurebwa n’abantu 2, 621.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Kina Beat.
Umwe mu bategura ibi
bihembo bya MNI, Bwana Scott Gaga Butera, yavuze ko buri gihembwe cy’ibi
bihembo kigira umwihariko wacyo, ko kuri iyi nshuro biturutse ku
bafatanyabikorwa bakoranye, iki gikorwa cyamenyekanye kurushaho.
Yavuze ko ibi
byabafashije gukomeza icyerekezo cyabo mu gukomeza ‘kugira uruhare mu iterambere
ry’abahanzi’. Ati “Turishimira ko umubare w’abahanzi bitabiriye, ndetse
n’abafana babatoye, wazamutse cyane ugereranije n’ibihe byabanje."
Umuyobozi wa SPENN
Rwanda, Bwana Norbert Haguma, yavuze ko bateye inkunga ibi bihembo kubera ko
uruganda rw’umuziki rukomeje kwiyubaka.
Avuga ko kimwe mu byo babona bituma abahanzi badatera imbere, harimo n’uko nta buryo bugaragara umufana yashyigikira umuhanzi akunda. Ati “Tubona ko kimwe mu bibazo gituma umuziki utazamuka cyane, harimo no kuba nta buryo buhari umufana yashyigikira umuhanzi akunda mu buryo bw’ako kanya, ari nacyo MNI yaje gukemura."
Ibi ibirori byitabiriwe n’ibyamare bitandukanye aho mu bitariye harimo na Alyn Sano
waririmbiye abari bakurikiye uyu muhango, mu buryo bwa ‘Live’, benshi
bakamukurira ingofero.
Muri ibi bihembo, uyu
muhanzikazi yaherukaga kwegukana igihembo cy’indirimbo nziza yitwaye neza, mu
gihe cy’ibyumweru bibiri. Indirimbo yamuhesheje kwegukana iki gihembo ni ‘Hono’
aherutse gusohora, yahembwe ibihumbi 250 Frw.
Uyu muhanzikazi yavuze ko yishimiye uko abafana bamushyigikiye muri ibi bihembo ubwo yegukanaga igihembo mu gihe cyashize. Ati “Ndashimira abafana banjye kubwo gukomeza guha agaciro umuziki dukora, bakaba barantoye ndetse bigatuma mbasha gutwara iki gihembo."
Umuyobozi w’Ihuriro
ry'abahanzi mu Rwanda (Rwandan Music Federation), Intore Tuyisenge, yashimye
Leta yashyize imbaraga mu gukingira Abanyarwanda, kuko ‘bizatuma abahanzi
bongera kubona uko bataramira abakunzi babo ndetse bigatuma n'ubushobozi
bukomeza kuzamuka.’
Yavuze ko ibihembo bya
MNI bifasha mu gushyira mu bikorwa icyerekezo kijyanye no kuzamura ubushobozi
bw’abahanzi, ari nayo mpamvu bakomeza gufatanya nabo mu ‘gushyira mu bikorwa
uyu mushinga’.
MNI Ltd ni sosiyete
yigenga ibarizwa mu Rwanda, ifite intumbero yo kugira uruhare mu iterambere rya
Muzika Nyarwanda, binyuze mu gushyiraho uburyo bushya bwinjiriza amafaranga
abahanzi nyarwanda, kandi bukamenyekanisha umuziki wabo kurushaho.
Miliyoni zisaga 25
z'amafaranga y'u Rwanda yahawe abahanzi, binyuze mu mushinga w'urutonde
rw'indirimbo rwa MNI, binyuze mu bihembo byatanzwe buri gihembwe ndetse
n'amafaranga yinjijwe binyuze mu gutora indirimbo.
Igihembwe gitaha, biteganijwe ko kizatangizwa ku mugaragaro mu byumweru bibiri biri imbere ku wa 09 Ukwakira 2021, aho umuhanzi ashobora gufungura konti ye kuri www.mni.rw agashyiraho indirimbo.
Umuhanzikazi Alyn Sano
yaririmbye mu muhango w’ibihembo bya MNI byatanzwe ku nshuro ya kane
Uyu muhanzikazi aherutse kwegukana igihembo cy’indirimbo yitwaye neza mu gihe cy’ibyumweru bibiri
Indirimbo ‘Let’s get it’
y’abahanzi ‘Gang Rope’ na Glosby n’iyo yatowe cyane, yahembwe, 1, 250, 000 Frw.
Ibihembo byatanzwe na SPENN
Umuyobozi wa SPENN
Rwanda, Norbet Haguma yavuze ko barajwe ishinga no kugira uruhare mu rugendo rw’iterambere
rw’umuhanzi wo mu Rwanda
Umwe mu bategura ibi
bihembo bya MNI, Bwana Scott Gaga Butera, yavuze ko buri gihembwe cy'ibi bihembo kigira umwihariko wacyo
Miss Ndekwe Paulette utegura
amarushanwa y’ubwiza ya Miss Global Beauty Rwanda yari yitabiriye itangwa ry’ibi
bihembo
Umuyobozi w’Ihuriro
ry'abahanzi mu Rwanda (Rwandan Music Federation), Intore Tuyisenge, yashimye
Leta iri gushyira imbaraga mu gukingira Abanyarwanda, kuko bizafasha mu isubukurwa
ry’ibitaramo

Hari hateguwe tapi itukura, abahanzi, abayobozi n’abandi banyuragaho binjira ahabereye uyu muhango

Abanyamakuru Paccy Nkurunziza na Iradukunda Bertrand wa Radio/TV10 [Uri ibumoso] wari uyoboye umuhango w’itangwa ry’ibi bihembo

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Arsene Tuyi ari mu bitabiriye ibi birori ndetse indirimbo ye yasoje iri muri eshanu za mbere

Umuhanzi Isharah Alliance uri mu batwaye ibihembo bya MNI mu bihe bishize yari yitabiriye uyu muhango

Nta nyota muri ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kane
