RFL
Kigali

Miss Nimwiza Meghan na Iradukunda Elsa baryohewe n’ubuzima muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/09/2021 6:55
0


Mbere y’uko ubukwe bwa Miss Grace Bahati buba, Miss Meghan na Elsa bafashe rutema ikirere berecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira mukuru wabo, nyuma y’uko butashye bahise batangira n’izindi gahunda zirimo akazi, ubutembere no ‘kurya isi’ mu gihugu cy’inzozi za benshi.



Kuwa 04 Nzeri 2021, nibwo Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi biyemeje kubana akaramata, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare by’ingeri zitandukanye mu myidagaduro nyarwanda, ariko by’umwihariko ba Nyampinga bahagarariye abandi barimo Aurore Kayibanda (2012), Iradukuda Elsa (2017) na Nimwiza Meghan (2019).


Mu kanya gashize, Aurore Kayibanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko bishimanye na Meghan na Elsa bahagurutse mu Rwanda bajyanywe ku ikubitiro n’ibirori by’agatangaza by’ubukwe bwa Grace Bahati.

 

Aya mafoto akaba anagaragaramo ibindi byamamare, birimo Mister Africa International 2017, Jean de Dieu Ntabanganyimana wamamaye nka Jay Rwanda,  na mukuru w’umugabo wa Grace wamamaye mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, Murekezi Olivier.

 

Meghan na Elsa, uretse kuba baratashye ubukwe bakaba bakomeje no gutembera ‘barya isi’ , baherutse no kubonana na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mukantabana Mathilde, n’abategura Miss High School Africa USA, byose bikaba ari ibikorwa bakoze mu rwego rw’akazi, nka bamwe mu bategura Miss Rwanda.

 

Ubwo babonanaga n’abategura irushanwa rya Miss High School Africa USA, batangaje ko bagiranye amasezerano agiye guhesha amahirwe abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, yo kuba bakitabira amarushanwa y’ubwiza.


Bagahatana, abatsinze bakazahabwa ibihembo bitandukanye, ku isonga harimo kujya gutuzwa muri Amerika no guhabwa amahirwe yo gukomerezayo amasomo muri kaminuza, bigira ku bufasha bw’abateguye iryo rushanwa.


Ifoto y'urwibutso yaba Nyampinga yo ku munsi w'ibirori byo gusaba no gukwa Grace Bahati

Bongeye kwifotozanya ifoto nziza bose hamwe nyuma y'iminsi itari micye bari kumwe 


Jay Rwanda wambaye umukara hose, Iradukunda Elsa, Aurore Kayibanda na Nimwiza Meghan mu ifoto igaragaza ibihe byiza bagiranye


Ba Nyampinga b'u Rwanda uko ari bane Aurore Kayibanda wambaye ikanzu y'umukara (2012), Nimwiza Meghan (2019), hagati inshuti yabo, Iradukunda Elsa (2017) na Grace Bahati (2009) uri no mu kwezi kwa buki, nyuma yo gushyingiranwa na Murekezi Pacifique

 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND