Uwihirwe Casimir Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar, yegukanye irushanwa rya Huye Duatron Sprint Challenge mu cyiciro cy’abagore, ryabereye mu Karere ka Huye.
Kuri
uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu karere ka Huye habereye irushanwa
rya ‘Huye Duathlon Sprint Challenge’ ryegukanwe na Hakizimana Félicien mu
cyiciro cy’abagabo, naho Miss Uwihirwe Casimir Yasipi aba uwa mbere mu cyiciro
cy’abagore.
Duatron
ni urukomatane rw’imikino ibiri ihurijwe hamwe, igakinirwa rimwe, aho abakinnyi
babanza kwiruka n’amaguru basoza intera yagenwe, ako kanya nta kuruhuka
bagahita bafata amagare bakanyonga, hakaza kubarwa ibihe bakoresheje.
Miss
Yasipi yari umwe mu bitabiriye irushanwa ry’uyu munsi ryabereye mu karere ka
Huye, ndetse bikaba byamuhiriye aranaryegukana mu cyiciro cy’abagore.
Miss
Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, ndetse akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar 2020, ni umwe mu bakobwa b’abanyarwanda bakunda gukora siporo
ndetse bikaba byafashe urundi rwego kuko yatangiye guhatanira ibihembo.
Muri
Mutarama 2021, Yasipi Casmir yagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River muri
Nigeria.
Amagare bakoresheje nyuma yo kwiruka
Abarushanwa babanje kuruka n'amaguru
Miss Yasipi anyonga igare
Miss Yasipi Casmir yabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abagore
Hakizimana Felicien yabaye uwa mbere mu bagabo
TANGA IGITECYEREZO