RFL
Kigali

Ese ntiyaba uwuhagaritse vuba? Jose Chameleone yatangaje igihe azahagarikira umuziki

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/09/2021 12:56
0


Jose Chameleone uri kuzuza umwaka wa 26 akora umuziki, yatangaje igihe azawuhagarikira akawusezeraho.



Jose Chameleone umaze imyaka hafi 26 mu muziki yararyubatse muri Africa y'Uburasirazuba no hirya no hino ku isi kubera kubera itaranto yagabiwe na Rugira. Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitazibagirana mu mitwe y'abantu nka "Mama rhoda", |"Jamila"," Dorotia" , "Mama Mia", "Mambo Bado","Kipepeo", "Bageya", "Shida za Dunia", "Bayuda" n'izindi yatangaje ko asigaje imyaka 7 gusa mu muziki.


Ku murongo wa telefone yabwiye Televiziyo imwe yo muri uganda yagize ati: "Ubabwire ko nsigaje imyaka 7 nkareka umuziki". Uyu munyabigwi yatangiye kwinjira mu bijyanye mu 1996 ubwo yari umu Dj mu kabyiniro kitwaga "Missouri" kari hagerereye mu mujyi wa Kampala. 

Nyuma y'aho yaje kwinjira muri Label yo muri Kenya yitwa "Ogopa Deejays" amaze bamukorera indirimbo ye ya mbere yise “Bageya” yahuriyemo n'umuya- Kenya Redsan. Ese mu myaka 7 ntiyaba asezeye umuziki hakiri kare? Ntawabitindaho kuko bitashimisha benshi mu bakunzi be. Ibigwi bye byamuhesheje ibihembo byinshi mu muziki.

UMVA HANO INDIRIMBO YE 'MAMBO BADO' IRI MU ZAKUNZWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND