Inkuru zitandukanye z'ibinyamakuru bya Nigeria harimo na Wuzupnigeria, zivuga ko abapolisi ba Leta ya Ondo bafashe imbwa bakajya kuyifunga izira kurya ubugabo bw’umunyeshuri wa kaminuza ya Ajasin, Akungba (AAUA). Amakuru ashimangira ko uyu munyeshuri utatangajwe amazina yari yasohotse ikigo ajya gusura inshuti ye.
Imbwa bahise bayuriza Pandagare bajya kuyifunga
Uyu munyeshuri ubwo yari mu muhanda yahuye n'imbwa izwi nka Charlie yo mu bwoko bwa Boerboel, iramwadukira iramurya. Yamuriye ubugabo iramukomeretsa aho byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Imbwa yo yahise yurizwa imodoka Polisi ijya kuyifunga nk'uko amakuru abivuga.