RFL
Kigali

Ruhango: United Stars yahagaritse umutoza wayo imushinja ubutinganyi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2021 10:59
0


Ikipe ya United Stars ikina muri shampiyona y’icyiciro cya 2 mu mupira w’amaguru, ibarizwa mu Kabagari mu karere ka Ruhango, yahagaritse umutoza wayo, Mushimiyimana Eric, imukekaho ubutinganyi.



Mu ibaruwa yanditswe tariki ya 24 Nzeri 2021, ihagarika Mushimiyimana Eric, United Stars yavuze ko yashingiye ku mpungenge yagejejweho n’abakinnyi b’iyi kipe bavuga ko bari barembejwe n’uyu mutoza.

Iyi baruwa iragira iti "Mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars FC - Ruhango nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo".

"Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe kukazi nk’umutoza mukuru wa United Stars FC -Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ucyekwaho nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi mubereye umutoza".

Muri iyi baruwa Mushimiyimana Eric yasabwe guhita ashyira mu bikorwa ibyo yabwiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bikubiye mu ibaruwa.

Akimara gushyikirizwa ibaruwa, uyu mutoza yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ubutumwa busezera ikipe n’abakinnyi, asaba imbabazi abo yaba yarabangamiye mu gihe bamaranye.

Yagize ati" Byari byiza gusangira ibihe byiza namwe bahungu, mwarakoze cyane mwese. Abo tutabanye neza muzanyihanganire. Mu by’ukuri nabakundaga cyane mwese kandi nizeye ko muzagera aho mwifuza. Amahirwe masa ku rugendo rwanyu rwo gukina, amahirwe masa kuri United Stars FC. Imana ibahe umugisha. Murabeho".

Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1. Iyi kipe iri mu Itsinda C rya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

Mushimiyimana Eric yahagaritswe na United Stars yatozaga ashinjwa ubutinganyi

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND