RFL
Kigali

#KwitaIzina17: Neymar, Mbappe, Ramos na Bukayo Saka mu bise amazina abana b’Ingagi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2021 10:36
0


Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain, bayobowe n’umunya-Brazil Neymar Jr, Klyan Mbappe, Sergio Ramos na Bukayo Saka ukinira Arsenal, bari mu bitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’Ingagi 24 baheruka kuvuka mu miryango y’inyamaswa ziba muri pariki y’Ibirunga iherereye mu majyaruguru y’u Rwanda.



Umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse ukaba watambukaga kuri televiziyo Rwanda imbonankubone, ukaba ari umuhango wabaga ku nshuro ya 17.

Mu bitabiriye uyu muhango, barimo ibyamamare mu mikino itandukanye, abayobozi b’imiryango ikomeye ku Isi ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ku ikubitiro mu bise amazina harimo Kapiteni wa Patriots Basketball Club, Arstide Mugabe wise umwana w’ingagi ‘Inkomezi’.

Mu cyiciro cya nyuma cy'abise amazina abana b’Ingagi ni abakinnyi b’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal n’aba Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, aya makipe asanzwe afitanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye ashingiye ku kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Bukayo Saka ukinira Arsenal yise umwana w’ingagi ’Kura’, mu gihe Neymar, Kylian Mbappe, Angel di Maria, Sergio Ramos na Marquinhos bakinira PSG bise abana batatu ari bo ’Ingeri’, ’Nshongore’, na ’Mudasumbwa’.

Abise amazina bose bahurije ku kuba atari bo bazabona bagize igihe cyo guhura amaso ku maso n’aba bana b’ingagi bise.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ni umwihariko w’u Rwanda. Watangijwe mu 2005 mu rwego rwo kwerekana agaciro ingagi zifitiye igihugu ndetse no gushimira abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, abita ku bayigana n’abavuzi bazo.

Mu myaka 15 ishize, abana b’ingagi barenga 300 nibo bamaze kwitwa amazina muri uyu muhango ngarukamwaka.

Bukayo Saka yise umwana w'ingagi 'KURA'

Abakinnyi ba PSG bari mu bise amazina abana b'Ingagi ku nshuro ya 17






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND