Abahanzi Mr Eazi na Bruce Melodie bari mu bantu bahaye amazina abana b’ingagi 24 kuri uyu wa Gatanu mu muhango ngarukamwaka ubaye ku nshuro ya 17.
Uyu muhango wabaye kuri
uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, uba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego
rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko byagenze mu 2020.
Kwita izina abana b’ingagi
byahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yahariye ingagi.
Umuhanzi w’Umunyarwanda
Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wakiriye itsinda rya
mbere ryise amazina abana b’ingagi. Ni mu gihe umunyamakuru akaba n’umushyushyarugambaga
Anitha Pendo ari we wakiriye abise amazina abana b’ingagi mu cyiciro cya kabiri.
Umubyinnyi w’umunyarwandakazi
ariko ubarizwa mu Bwongereza, Sherrie Silver yagaragaye muri uyu muhango avuga
ko ari iby’igiciro kinini kuri we kuba yitabiriye uyu muhango.
Uyu mukobwa yavuze ko
iyo atari mu bikorwa byo kubyina aba ari gukora ubukerarugendo. Sherrie ni we
wahise yakira itsinda rya gatatu ryise amazina abana n’ingagi.
Umuhanzi w’umunya-Nigeria,
Mr Eazi yavuze ko yishimiye kwitabira uyu muhango wo kwita izina, avuga ko
umwana w’ingagi yamwise ‘Sangwa’ bisobanuye ikaze akaba avuka mu muryango w’ingagi
yitwa Kwitonda.
Uyu muhanzi yanavuze ko
afite amashyushyu yo kuzasura uyu mwana w’ingagi yise izina.
Umuhanzi wo mu Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko nawe ari ishema rikomeye kuba ari umwe mu bise amazina abana b’ingagi. Avuga ko umwana w’ingagi yamwise ‘Kabeho’ bisobanuye kuramba, akaba avuka mu muryango w’ingagi ‘Kureba’.
Ambasaderi uhagarariye umuryango w'ibihugu by'i Burayi mu Rwanda, Nicola Bellono, umwana w’ingagi yamwise ‘Iratuje’ bisobanuye amahoro akaba akomoka mu muryango wa Hirwa.
Umuhanzi Meddy
Umubyinnyi Sherrie Silver
Umuhanzi Mr Eazi
Umwana w'ingagi Mr Eazi yise izina
Umuhanzi Bruce Melodie
TANGA IGITECYEREZO