RFL
Kigali

#KwitaIzina: Mr Eazi, Bruce Melodie mu bahaye amazina abana b’ingagi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2021 6:32
0


Abahanzi Mr Eazi na Bruce Melodie bari mu bantu bahaye amazina abana b’ingagi 24 kuri uyu wa Gatanu mu muhango ngarukamwaka ubaye ku nshuro ya 17.



Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, uba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nk’uko byagenze mu 2020.

Kwita izina abana b’ingagi byahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yahariye ingagi.

Umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wakiriye itsinda rya mbere ryise amazina abana b’ingagi. Ni mu gihe umunyamakuru akaba n’umushyushyarugambaga Anitha Pendo ari we wakiriye abise amazina abana b’ingagi mu cyiciro cya kabiri.

Umubyinnyi w’umunyarwandakazi ariko ubarizwa mu Bwongereza, Sherrie Silver yagaragaye muri uyu muhango avuga ko ari iby’igiciro kinini kuri we kuba yitabiriye uyu muhango.

Uyu mukobwa yavuze ko iyo atari mu bikorwa byo kubyina aba ari gukora ubukerarugendo. Sherrie ni we wahise yakira itsinda rya gatatu ryise amazina abana n’ingagi.

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Mr Eazi yavuze ko yishimiye kwitabira uyu muhango wo kwita izina, avuga ko umwana w’ingagi yamwise ‘Sangwa’ bisobanuye ikaze akaba avuka mu muryango w’ingagi yitwa Kwitonda.

Uyu muhanzi yanavuze ko afite amashyushyu yo kuzasura uyu mwana w’ingagi yise izina.

Umuhanzi wo mu Rwanda, Bruce Melodie yavuze ko nawe ari ishema rikomeye kuba ari umwe mu bise amazina abana b’ingagi. Avuga ko umwana w’ingagi yamwise ‘Kabeho’ bisobanuye kuramba, akaba avuka mu muryango w’ingagi ‘Kureba’.

Ambasaderi uhagarariye umuryango w'ibihugu by'i Burayi mu Rwanda, Nicola Bellono, umwana w’ingagi yamwise ‘Iratuje’ bisobanuye amahoro akaba akomoka mu muryango wa Hirwa. 

Umuhanzi Meddy

Umubyinnyi Sherrie Silver 


Umuhanzi Mr Eazi 


Umwana w'ingagi Mr Eazi yise izina

Umuhanzi Bruce Melodie 



Abantu 20 bise amazina abana b'ingagi 
Ibirori byo kwita izina byayobowe na Sandrine Isheja na Emmanuel Ruhumuriza

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO KWITA IZINA WAGENZE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND