RFL
Kigali

Umunyarwenya Kigingi wo mu Burundi yasabye anakwa Umunyarwandakazi Marina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2021 21:49
0


Umunyarwenya wo mu Burundi uri mu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kigingi, yasabye anakwa umunyarwandakazi Marina Mataratara, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



Alfred-Aubin Mugenzi uzwi nka Kigingi, yasabye anakwa Marina ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2021, mu muhango wabereye kuri Ineza Garden i Kinyinya hafi y’ibitaro bya Kinyinya muri Kigali.

Amashusho afitwe na INYARWANDA, agaragaza Kigingi yambika impeta y'urukundo umukunzi we, imiryango yombi igahana impano, igashimangira igihango kidakuka.

Uyu musore kandi agaragaza apfumbatisha ibahasha basaza b’umukobwa, akabashimira. Ubukwe bwe bwatashywe n’abantu bacye bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, barimo Muyoboke Alex, abo mu miryango yombi, inshuti n’abandi.

Uyu munyarwenya yaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara mu bitaramo by’urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n’ibindi bihuza abanyarwenya.

Ari mu banyarwenya b’abahanga badashidikanywa na benshi bitabira ibitaramo by’urwenya.

Kigingi yaje mu Rwanda kuhataramira mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Jam, cyabereye muri Serena Hotel agihuriyemo na Nkusi Arthur ndetse na Anne Kansiime wo muri Uganda.

Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy , Herve, Babu, Michael n’abandi.

Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco  “Kigali International Comedy Festival” , ryahuje abanyarwenya b’inkorokoro, ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda.

Icyo gihe, Kigingi yavuze ko ari ku nshuro ya munani ataramiye mu Rwanda. Ati “Si ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane, ariko na none bikagira n’aho bitandukanira.”


Umunyarwenya Kigingi yasabye anakwa umukunzi we Marina mu birori bibereye ijisho


Kigingi yambitse impeta umukunzi we amuhamiriza urwo yamukunze, barahoberana bashirana urukumbuzi


Kigingi na Marina batangiye urugendo rushya rw’urukundo, anamuha impano









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND