Kirk Franklin umuramyi w'umunyamerika ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubitsemo ibikombe byinshi birimo na Grammy Awards, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Korali y'abana 120 bo muri Compassion International barimo abagera kuri batandatu (6) bo mu Rwanda.
Urubyiruko rwo mu Rwanda ruri mu bana bifatanije na Kirk Franklin wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ndirimbo ye yasubiyemo yitwa 'Lean on me' yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021. Ni indirimbo uyu muhanzi yakoranye na korali y'urubyiruko yo muri Compassion International igizwe n'abana barenga 120. Iyi ndirimbo yakozwe muri gahunda yo guteza imbere abana bo muri Compassion International, akaba ari muri urwo rwego abana 6 b'abanyarwanda batoranyijwe kwifatanya na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu 24 kwitabira Korali y'urubyiruko rwa Compassion.
Kirk Franklin yegukanye ibikombe bitandukanye birimo na Grammy Awards 16
Mu mezi menshi ashize, Kirk Franklin yakoranye n’urubyiruko rwo mu bihugu 25 byose muri gahunda yo guteza imbere abana ba Compassion muri gahunda yo kubateza imbere. Binyuze mu marushanwa yo kugaragaza impano yo kuririmba yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga no mu myitozo, hatoranyijwe urubyiruko rurenga 120 ari rwo rugize Korali y'urubyiruko ya Compassion International, ruri mu kigero cy'imyaka 11-19.
Kuri ubu iyi Korali yihuje na Kirk Franklin basubiranamo indirimbo ye 'Lean on me' yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 1998. Aba bana 120 baririmbanye n'uyu muhanzi w'icyamamamre harimo abanyarwanda batandatu ari bo: Enock w'imyaka 14 y'amavuko, Lisa w'imyaka 14 y'amavuko, Benjamin w'imyaka 16 y'amavuko, Benitha w'imyaka 16 y'amavuko, Donatha w'imyaka 17 y'amavuko na Janvier w'imyaka 17.
Nk'uko InyaRwanda.com ibikesha Compassion International, Kirk Franklin yatangaje ko yishimiye cyane kuririmbana n'aba bana. Yagize ati: "Nishimiye cyane gukorana n'abana benshi bato bafite impano kandi b'abanyempano baturutse hirya no hino ku Isi!" Franklin yashimiye cyane Compassion International yamuhaye amahirwe yo gukorana indirimbo n'aba bana. Ati: “Ndashimira ikipe yo muri Compassion International yampaye amahirwe yo gukorera Imana muri urwo rwego.”
Donatha w'imyaka 16 y'amavuko, umwe mu bagize iyi korari ukomoka mu Rwanda yatangaje ko atabona amagambo akoresha mu kugaragaza ibyishimo yatewe no kuririmbana na Kirk Franklin. Yagize ati: “Amagambo arakennye kugira ngo ngaragaze uburyo nishimye kandi mpiriwe kubera amahirwe yo kuririmbana na Kirk Franklin".
Donatha yavuze ko atabona uburyo agaragaza ibyishimo yatewe no kuririmbana na Kirk Franklin
Mu gihe cy'imyitozo isanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Kirk Franklin yahuguye aba bana ku bijyanye n'amajwi, asubiza ibibazo bijyanye n'ubuzima bwe bwite n'akazi ke ka muzika, ndetse yigisha iyi korali kubyina imbyino. Indirimbo 'Lean on Me' Kirk Franklin yakoranye n'iyi korali y'abana barimo n'abo mu Rwanda, wayisanga ku rubuga campassion.com/kirkfranklin KANDA HANO ndetse no kuri shene ya Youtube y'uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane ku Isi mu muziki by'umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Franklin asoza agira ati: "Ntabwo byumvikana ko indirimbo nk'iyi ikomeje gukundwa n'abantu benshi. Ndasenga iyi verisiyo itange ibyiringiro bike ku bantu bo ku isi yose. ” Amasezerano Kirn Franklin yagiranye n'iyi korali, avuga ko Fo Yo Soul / RCA Records na Franklin bazaha Compassion amafaranga iyi ndirimbo izinjiza binyuze mu bantu bazayumva bakanayireba ndetse n'ayo izacuzwa.
Kirk Franklin yasubiranyemo indirimbo ye n'abana b'abanyempano barimo n'abanyarwanda
Compassion International ni umuryango wa Gikristo uteza imbere abana bakava mu bukene mu izina rya Yesu. Yashinzwe mu 1952, ikaba ikorana n’amatorero arenga 8000 yo mu bihugu 25 muri gahunda yo kugeza Umwuka, Ubukungu, Imibereho myiza no kubitaho mu buryo bufatika, ku bana barenga miliyoni ebyiri barimo ibibondo, abana bakiri bato n'abandi batarakura cyane bari mu bukene.
Mu mwaka wa 2020, Compassion International yashyizwe ku mwanya wa 8 na Forbes yo muri Amerika ku rutonde rw'Imiryango ikora ibikorwa by'ubugiraneza. Compassion ni umunyamuryango washinze Inama y’ivugabutumwa ku gucunga imari ikaba yemewe na Biro y'Ubucuruzi Bwiza (Better Business Bureau) ya Giving Alliance. Amakuru menshi y'uyu muryango aboneka ku rubuga rwawo campassion.com no ku mbuga nkoranyambaga zawo nka: Facebook, Instagram na Twitter.
Mu nkuru hejuru twavuze ko Fo Yo Soul/RCA Records izafatanya na Kirk Franklin guha Campassion amafaranga azinjizwa n'iyi ndirimbo yakoranye n'iyi korali y'abana. Kimwe mu byo wamenya ni kuri Fo Yo Soul/RCA ni uko ibarizwa muri kompanyi ya Kirk Franklin yitwa Fo Yo Soul Entertainment - ikora ijana ku ijana ibikorwa by'imyidagaduro - ikaba ikorera i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yashinzwe n’umuhanzi Kirk Franklin mu 2004. Fo Yo Soul Entertainment ibarizwamo Fo Yo Soul Recordings, Fo Yo Soul Productions, hamwe na Franklin Imagine Group.
Kirk Franklin ari mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi banatwaye Grammy Awards
Donatha ni umwe mu bana baririmbanye na Kirk Franklin
REBA HANO INDIRIMBO 'LEAN ON ME' KIRK FRANKLIN YARIRIMBANYE NA KORALI Y'ABANA BARIMO ABANYARWANDA
TANGA IGITECYEREZO