RFL
Kigali

Juno Kizigenza yahishuye byinshi kuri EP yasohoye ‘6Kg’ avuga ku musitari yaririmbye wabeshye igice cya miliyoni kandi acyumva nk’ibihuha-AUDIO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/09/2021 20:46
0


Umuhanzi Juno Kizigenza yasohoye Extended Play(EP) nshya yise 6 Kg, ahishura byinshi kuriyo birimo uwabeshye ko yasinyiye igice cya miliyoni kandi nawe ubwe ayumva nk’ibihuha, ndetse anavuga ko indirimbo ziriho ari esheshatu, ibiro bitandatu aho buri imwe ari ikiro kimwe kimwe.



Juno Kizigenza ni umuhanzi werekanye ko ashoboye umuziki, ndetse yerekana ko ashoboye guhatana akagera kure akabasha gutwara n’ibishoboka byose, nk’impamba y’urugendo rumugeza aho yifuza kugera azamura ibendera ry’u Rwanda.

Uyu muhanzi mu gihe kitageze no ku mwaka, amaze gusohora indirimbo zirenga 11 ubariyemo iyi EP y’indirimbo esheshatu yasohoye ariko utabariyemo indirimbo yagiye akorana n’abandi bahanzi, kandi zose zagiye zikundwa mu buryo butagereranywa.

Mu kiganiro Yagiranye na InyaRwanda, Juno Kizigenza yasobanuye impamvu yatekereje kwita iyi EP 6 Kg, ibiro bitandatu buri ndirimbo ifite ikiro kimwe, avuga ko iriho ubuzima busanzwe, urukundo, n’ibibazo ndetse anasaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira bakayisangiza abantu batandukanye cyane ko n’amashusho ya buri ndirimbo ari vuba.

Yagize ati: “Natekereje indirimbo esheshatu z’ibiro bitandatu buri kiro kimwe kimwe, noneho EP iriho ibintu byose ubuzima busanzwe, urukundo, Ibibazo bitandukanye (Struggle).’’

Juno Kizigenza kandi yasobanuye igitero cya kabiri kiri mu ndirimbo yitwa “Taruka”, aho aba avuga ku muntu wigira ko arenze cyane mu Rwanda, akabeshya ngo yasinyiye igice cya miliyoni kandi agenda yihishahisha atega na moto.

Igitero cya kabiri mu ndirimbo Taruka kiragira giti: “Urahitinga mu mafoto ugaserera ngo uri Brand nini i Rwanda, ukayobya ibidege Bendo ukahatwika kandi wimwe ugacomoka kukabanyura, ukagenda witsimbatsimba nk’abajura ngo igice cya miliyoni kandi nawe uba ucyumva nk’ibihuha tukumeneka bibi cyane iyo wiyita umwami w’ibyaro sirimuka umenye ibyawe Kigali ino aha warawutaye.''

Mu gushaka kumenya uwo muntu umuhanzi Juno Kizigenza yaririmbye, yahamirije InyaRwanda ko nta n’umwe yavuze, ahubwo ko ari ubuzima busanzwe ariko ko nta muntu n’umwe yavuzeho.

Yagize ati: “Mba ndi kuvuga umuntu wiyemera, utereta abana yitwaje imitungo ya papa we, ubeshya ngo afite amamiliyoni, uba avuga ko ari umusitari kandi agenda kuri moto.’’

Juno Kizigenza abajijwe kuwo yavugaga yabyamaganiye kure avuga ko nta n’umwe. Juno Kizigenza kandi yakomeje avuga ko amashusho y’izi ndirimbo agiye kugenda asohora aya buri imwe bitewe n’ukuntu abantu bari kugenda bazikunda.

EP nshya Juno Kizigenza yise "6 Kg". Iriho indirimbo 'Umufungo', 'Taruka', 'Konsoma', 'Aracyagwa', 'Birenze' ndetse na 'Monica'. 

Izi ndirimbo zose uko ari esheshatu zatunganyijwe n'abaproducer batandukanye barimo Bob Pro, Herbeat Skillz, Santana, Madebeats, Pastor P, Holy Beat na Element.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 6 ZIGIZE 6 KG EP Y'UMUHANZI JUNO KIZIGENZA










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND